Guverineri Bosenibamwe yasabye abayobozi b’akarere ka Gicumbi gushyira imbere inyungu z’umuturage

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé arasaba abayobozi bo mu Karere ka Gicumbi kwirinda gukora amakosa mu kazi bashinzwe, ahubwo bagashyira imbere inyungu z’umuturage.

Ni nyuma y’uko mu Karere ka Gicumbi hahagaritswe abayobozi b’imirenge batatu kubera amakosa bakoze mu kazi bari bashinzwe, umwe mu bayobozi b’akagari agatabwa muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira ruswa yaciye umuturage ingana n’ibihumbi 30, no kuba hakiri abandi bayobozi bakora raporo z’impimbano.

Mu nama yamuhuje n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye ku wa 24/01/2015, Guverineri Bosenibamwe yabasabye kwimakaza indangagaciro z’ubunyarwanda bagakorera hamwe ndetse bagashyira imbere inyungu z’umuturage kuko ariwe bakorera.

Yasabye abayobozi gucika ku ngeso yo guhimba za raporo zerekana ko umuturage w’Akarere ka Gicumbi afite iterambere kandi ari ukubeshya.

Guverineri yahwituye abayobozi batekinika n'abashyira inyungu zabo imbere y'iz'abaturage.
Guverineri yahwituye abayobozi batekinika n’abashyira inyungu zabo imbere y’iz’abaturage.

Ikindi ngo ni uko usanga hari abayobozi bakora amakosa bikabaviramo gutakaza akazi kandi bakiri bato. Yatanze urugero rw’aho usanga umuyobozi yarakoresheje amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, kurya ruswa, n’ibindi bikorwa bimufitiye inyungu aho gushyira imbere inyungu z’umuturage.

Yagize ati “niyo mpamvu twahuye n’abayobozi bo mu nzego zose ngo tubagire inama zo kureka gukomeza gukora amakosa no gukomeza guhimba za raporo zitari zo”.

Guverineri asanga ikigaragaza ko izo raporo ziba ari mpimbano ari uko iyo umuntu amanutse aho umuturage atuye asanga imibereho yabo ari mibi kuko usanga bamwe batagira ubwiherero, abandi barwaye amavunja, abandi bararana n’amatungo mu nzu, abana babo bararwaye bwaki.

Ngo nyuma yo kubona ibi bibazo byose byugarije umuturage kandi abayobozi bamwe bavuga ko umuturage afite iterambere n’imibereho myiza, uturere twose tugize intara y’Amajyaruguru dufite gahunda yo kujya urugo ku rundi basuzuma uburyo umuturage abayeho.

Ibyo bazasanga bikosheje ngo bizakosorwa ndetse harebwe n’uburyo bakongera ubushobozi bw’abo baturage babigisha gukora bakivana mu bukene.

Ubuyobozi bw’akarere bwavuze ko umuco wo guhimba za raporo aribyo bise “gutekinika” ngo waterwaga no kutegera abaturage nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre yabigarutseho.

Inzego zinyuranye zasabwe gushyira imbere inyungu z'umuturage zigaharanira iterambere rye.
Inzego zinyuranye zasabwe gushyira imbere inyungu z’umuturage zigaharanira iterambere rye.

Ngo inama bagiriwe bagiye kuzishyira mu bikorwa kugira ngo ibyakosamye bikosoke ndetse umuyobozi wese uzagaragaraho amakosa azabihanirwe.

Ngezahumuremyi Theoneste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Miyove asanga inama bagiriwe yo gukorera mu mucyo hashyirwa imbere inyungu z’umuturage bagiye kubishyira mubikorwa.

Gusa ngo hazibandwa ku gusuzuma neza za raporo ziva mu nzego z’ibanze ko ziba ari zo aho guhita babyemera nk’ibyamaze gushyirwa mu bikorwa.

Mu Karere ka Gicumbi kandi hatangiye igikorwa cyo kugenzura urugo ku rundi ko bafite ubwiherero ndetse ko nta kibazo cy’amavunja gihari, aho bazasanga umwanda n’amavunja bagahita babafasha gukemura icyo kibazo bakurungira inzu y’uwo muturage no kumuhandura, bagasigara bamwigisha uburyo bwo kugira isuku yo m unzu no ku mubiri.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka