Karongi: Intumwa za rubanda zigiye gucukumbura impamvu isuku nke yaje nk’ikiza

Intumwa za Rubanda ziribaza impamvu ikibazo cy’isuku nke kiri kugaragara muri iyi minsi nk’ikibazo gishya gitunguranye kandi nyamara abayobozi mu nzego z’ibanze babana n’abaturage umunsi ku munsi.

Ni mu rugendo izi ntumwa za Rubanda, umutwe w’Abadepite n’umutwe wa Sena, zirimo hirya no hino mu turere zihura n’inzego zitandukanye zirimo abayobozi n’abaturage, kugira ngo barebe uko abaturage babayeho n’uko gahunda zitandukanye zibateza imbere Leta ibagenera zibageraho, ndetse bakanumva inzitizi abaturage bahura na zo mu buzima bwabo bwa buri munsi n’ibyifuzo bafite kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza.

Senateri Mukankusi yibajije impamvu ikibazo cy'umwanda kigaragara nk'ikiza kandi abayobozi basanzwe babana n'abaturage.
Senateri Mukankusi yibajije impamvu ikibazo cy’umwanda kigaragara nk’ikiza kandi abayobozi basanzwe babana n’abaturage.

Itsinda ryasuye Akarere ka Karongi, kuwa 24/01/2015, ryatangiriye ku kuganira n’abayobozi mu karere no mu mirenge n’abafatanyabikorwa, aho babanje kugaragarizwa ibibazo bigaragara muri ako karere birimo ikibazo cy’isuku nke, ikibazo cy’imirire mibi n’ibibazo bigaragara muri gahunda za Gira inka na VUP.

Senateri Mukankusi Perrine, ukuriye iryo tsinda yagize ati “umuntu yakwibaza, bimeze bite? Ni mpamvu ki iki kibazo kije tukakibona nk’ aho ari ikiza?” Aha akaba yibazaga niba ibibazo by’isuku nke bitaba byari bimaze igihe kirekire ariko inzego z’ibanze zikajya zibihisha. Ati “Kuki twabanye na byo bitagaragara ngo bishakirwe umuti bitaragera kure uko hangana uku?”

Izi ntumwa za rubanda kandi zagaragarije abayobozi n’abafatanyabikorwa mu Karere ka Karongi ko zitishimiye kuba ku mihanda n’ahandi hagaragara hari isuku ariko wagera hirya hadapfa kubonwa no mu ngo z’abaturage ugasanga umwanda warabarenze.

Abayobozi n'abafatanyabikorwa mu Karere ka Karongi baganira n'intumwa za Rubanda.
Abayobozi n’abafatanyabikorwa mu Karere ka Karongi baganira n’intumwa za Rubanda.

Senateri Mukankusi yakomeje agira ati “Ese wa munyabuzima asura iki niba atareba wa muntu udafite toilette ko twapanga umuganda uwo muturage tukayimwubakira….”.

Iri tsinda ry’intumwa za rubanda rikaba ryakomeje gusaba abayobozi mu nzego z’ibanze kugaragaraza ahari ibibazo muri gahunda za Leta no mu miyoborere, kuko ngo bakurikije ibibazo birimo kugaragara muri iki gihe hashobora kuba hari aho bazibwira zikihitira, ngo niba hari ibibazo birimo izi ntumwa za Rubanda ziteguye gukora ubuvugizi ariko imibereho y’abaturage ikamera uko byifuzwa.

Mu minsi 11 intumwa za rubanda, imitwe yombi zizazenguruka igihugu aho zizagenda zinaganira n’abaturage zinakora ubukangurambaga ku kibazo cy’isuku nke, ku kurwanya malariya no ku kibazo cy’imirire mibi.

Muri uru ruzinduko kandi ngo bazaba banakangurira abaturage kurwanya icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko, ndetse banakurikirana ishyirwamibikorwa rya gahunda zitandukanye zashyizweho na Leta nka VUP, ubudehe, Gira inka, akarima k’igikoni,… hagamijwe kumenya ingaruka zigira ku mibereho y’abaturage.

Intumwa za rubanda ziyemeje gukora ubuvugizi ahazagaragara ibibazo ariko abaturage bakabaho neza.
Intumwa za rubanda ziyemeje gukora ubuvugizi ahazagaragara ibibazo ariko abaturage bakabaho neza.

Uretse ibyo izi ntumwa za rubanda ngo zikaba zinasura imishinga minini iteganyijwe hirya no hino mu turere.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi w’agateganyo, Hakizimana Sebastien, we akaba asaba abaturage kuzabwiza ukuri izi ntumwa za rubanda kuko ibyo bazazibwira ari byo na zo zizaheraho mu kubagira inama.

Yagize ati “Ntibakwiye kumva ko hari ikindi kintu kidasanzwe kibazanye. Ni ukugira ngo bumve ibibazo byabo, ibyifuzo byabo ndetse banatugire inama ku cyakorwa kugira ngo abaturage babeho neza kandi ibi biri mu nshingano zabo.”

Ubwo bazaba basoza iki gikorwa ku wa 03/02/2015, aba badepite n’abasenateri bazongera kuganira n’abayobozi batandukanye mu turere no mu mirenge ndetse n’abafatanyabikorwa, aho bazaba babagaragariza ibibazo basanze mu baturage kugira ngo bafatire hamwe ingamba n’uburyo bwo kubishakira umuti.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka