Nyagatare: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basabye imbabazi ku mikorere idahwitse

Inama nyunguranabitekerezo y’abanyamuryango b’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyagatare yagaragaje ko hari bamwe mu banyamuryango bateshutse ku nshingano zabo banabisabira imbabazi.

Iyi nama yari igamije kwisuzuma no gukosora ibitagenda hagamijwe kugeza umuturage ku iterambere rirambye yabaye kuwa 24/01/2015, yahuje abahagarariye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’akarere. Mu bitagenda neza byagaragajwe harimo gahunda ya girinka kimwe na VUP.

Mu kiganiro cyatanzwe na Musabyimana Charlotte, komiseri ushinzwe imibereho myiza muri komite ya FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyagatare akaba n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, yagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2006 hatangizwa gahunda ya girinka, mu Karere ka Nyagatare hamaze gutangwa inka zisaga ibihumbi 96, gusa ariko ngo hari imbogamizi zikigaragara aho hari izihabwa abishoboye batari bazikwiye.

Komiseri Musoni yavuze ko buri rwego ruzajya rubazwa amakosa yarwo.
Komiseri Musoni yavuze ko buri rwego ruzajya rubazwa amakosa yarwo.

Kuri iki hiyongeraho kuba mu karere kose hamaze kugurishwa inka 427, izindi nka 55 zaribwe hagaruzwa 23 gusa, naho 204 zikaba zarapfuye ahanini biterwa no kutitabwaho. Ibi bibazo bikaba bigaragara cyane mu Mirenge ya Gatunda ahibwe nyinshi ndetse na Kiyombe ifite umubare munini w’izapfuye.

Ibi ngo biba abayobozi barebera ntihagire igikorwa. Ahanini ngo urutonde rw’abahabwa izi nka rukorwa n’inteko y’umudugudu, akagari, umurenge ndetse n’akarere ntibagenzure nyamara bose baba bafite urutonde rw’abantu n’ibyiciro by’ubudehe.

Ibi kandi ngo ninabyo bikorwa mu bantu bafashwa muri VUP aho abantu 208 bahawe inkunga y’ingoboka nk’abatishoboye batabikwiye ntihagire urwego na rumwe rubona aya makosa hakiri kare ngo akosorwe.

Abanyamuryango basabye imbabazi ku bitaragenze neza.
Abanyamuryango basabye imbabazi ku bitaragenze neza.

Minisitiri w’ibikorwa remezo akaba na komiseri ushinzwe ubukungu mu muryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, Musoni James yavuze ko ibi ari uburangare bukabije kandi bitazakomeza kureberwa, ahubwo buri rwego ruzajya rubazwa amakosa rukora muri izi gahunda kuko ngo bidindiza iterambere.

Gusa ariko bamwe mu bayobozi b’umuryango basabye imbabazi kuri aya makosa ndetse biyemeza kuyakosora.

Muri iyi nama ariko hishimiwe ko umusaruro w’ibihingwa wiyongereye ariko hari imbogamizi zo kubura ubwanikiro n’ubuhunikiro kimwe n’isoko abaturage bakaba bagihemdwa.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimiye ko Malariya yagabanutse n'umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi ukiyongera,
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimiye ko Malariya yagabanutse n’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ukiyongera,

Umukamo nawo ngo wariyongereye aho ubu haboneka nibura litiro zisaga ibihumbi 80 ku munsi, ibihumbi 45 bikaba aribyo bigemurwa ku ruganda inyange. Indwara ya Malariya nayo yaragabanutse iva kuri 37,3% mu myaka 2 ishize ubu ikaba igeze kuri 6,47%.

Ariko na none hagawe uburyo abaturage batishyura ubwisungane mu kwivuza dore ko magingo aya akarere kageze kuri 72%. Abenshi mu badatanga ubu bwisungane ngo ni aborozi, abashumba babo kimwe n’abacuruzi. Hagaragajwe kandi ikibazo cy’isuku nke aho imiryango 65 mu karere kose yagaragaweho amavunja.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basabwe kubaka imikorere myiza igamije kongera imibereho myiza y’umuturage, kubaka inzego z’umuryango no gushyiraho gahunda ihamye y’ibiganiro kugira ngo abaturage barusheho kwegerwa kandi bagezwe ku iterambere.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka