Kamonyi: MINICOM yijeje Eden Business Center ubufatanye mu guteza imbere ubumenyingiro no kwigira

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba, yijeje ubufatanye ikigo cya Eden Business Center gikora amasabuni n’amavuta yitwa “Ubwiza”, kuko bafite gahunda ziganisha ku iterambere igihugu gikeneye, nyuma y’uko abagendereye akumva n’ubuhamya ku bahahuguriwe, kuri uyu wa gatanu tariki 23/1/2014.

Ikigo Eden Business Center giherereye mu kagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda, uretse gukora amavuta n’amasabuni, gitanga amahugurwa ku kuyakora haakiyongeraho kwigisha gukora irangi, ingwa zo kwandika, gutera amarangi mu bitenge, ndetse n’ubuhinzi bw’ibihumyo, ibihaza n’urutoki.

Minisitiri Kanimba yashimye ko bakoresha ikoranabuhanga riciriritse.
Minisitiri Kanimba yashimye ko bakoresha ikoranabuhanga riciriritse.

Bamwe mu bahuguwe ikigo cyabahaye akazi, ariko n’abandi bahamya ko amahurwa yabafashije kwihangira umurimo. Mukagatare Adela wo mu karere ka Musanze, atangaza ko mu gushyira mu bikorwa ibyo yize yitabiriye guhinga ibihaza, agasarura ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 450 ku murima utageze ku gice cya hegitari.

Uyu mubyeyi usanzwe akora akazi k’ubusosiyare ku bitaro bya Ruhengeri, afite umushinga wo gukora amasabuni y’amazi yo gukoresha isuku yitwa “NOZA”, ukaba umufasha kubona amafaranga yishyurira umwana we wiga muri Kaminuza kandi bigatuma yongera amasaha yo gukora kuko iyo avuye ku kazi ka Leta ahita ajya mu kwikorera.

Ibikorwa bya Eden Business center bikorwa mu bimera.
Ibikorwa bya Eden Business center bikorwa mu bimera.

Amahugurwa atangwa na Eden Busness Center ahabwa abantu batandukanye barimo abazi gusoma no kwandika n’abatabizi, ngo akaba agamije gushyira ahagaragara ubumenyi bwa buri wese yigishwa uburyo bwo kububyaza umusaruro.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abandi baturuka mu Burundi mu ntara ya Kayanza, bagera kuri baza kurahura ubumenyi muri iki kigo. Aba nabo batangiye gukorera ibyo bize mu duce batuyemo kandi bahamya ko batera imbere.

impamyabushobozi zihabwa abahuguwe na EBC zemewe na WDA
impamyabushobozi zihabwa abahuguwe na EBC zemewe na WDA

Evariste Ntawumenyi umwarimu mu mashuri ryisumbuye mu Burundi, atangaza ko umugore we yahuguwe akunguka ubumenyi bwo gukora ingwa zo kwandikisha, kuri ubu bakaba bazikora bakazigurisha n’ibigo by’amashuri yo mu Kayanza, ngo zikunzwe kuko zandika neza kurusha izo bari basanzwe bakoresha ziva mu bindi bihugu kandi zigurishwa ku giciro kiri munsi y’iziva hanze.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba, yashimye imikorere n’ibikorwa n’iki kigo, kuko gahunda yo kugira uruganda ruhugura abantu, iri mu cyerecyezo cya gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu EDPRS II, aho Minisiteri y’ubucuruzi iteganya kugabanya umubare w’abashomeri yifashishije inganda nto izageza mu turere zikaba zitwa ”uruganda iwacu”.

Rekeraho Emmanuel, umuyobozi w’ikigo Eden Business Center arashimira Leta y’ubumwe ishyigikira abashaka kwikorera no kubyaza umusaruro ubumenyi bafite. Amavuta akorwa n’ikigo yemewe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge; ndetse n’ikigo cy’ighugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro gitanga icyemezo ku bahugurwa n’iki kigo cyatangiye gukora muri 2014.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nukuri EBC nibandanye kuduha ubumenyi kandi bizofasha kugabanya Ubu chômeur muri EAC si murwanda gusa murakoze

iremaharinde yanditse ku itariki ya: 1-08-2016  →  Musubize

none mujya mu tanga stage?

Amani yanditse ku itariki ya: 5-07-2016  →  Musubize

nifuzagako mwajya mutanga stage kubanyeshuri kugirango tuzamure ubushakashatsi.

habimana j pierre yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka