Amajyaruguru: Abayobozi n’abikorera barasabwa guhuza imbaraga mu kuzamura ubukungu

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, arasaba abikorera bo mu ntara y’Amajyaruguru n’abayobozi baho guhuza imbaraga kugira ngo bafatanye kuzamura ubukungu bw’akarere n’ubw’igihugu muri rusange.

Yabibasabiye mu nama yabaye kuri uyu wa kane tariki 22/1/2015, ihuje abayobozi batandukanye bo muri iyi mu ntara, abikorera na MINICOM.

Abikorera n'abayobozi mu nama ya ministre w'inganda n'ubucuruzi
Abikorera n’abayobozi mu nama ya ministre w’inganda n’ubucuruzi

Bimwe mu byaganiriweho muri iyi nama hibanzwe kurebera hamwe uko iyi ntara ihagaze mu bijyanye n’ishoramari, ibibazo bigaragara mu ishoramari muri iyi ntara, kimwe no kureba uko abifuza gushora imari muri iyi ntara bakoroherezwa, bityo bakarushaho kongera ubukungu bw’igihugu batirengagije n’umuturege.

Abikorera mu ntara y’amajyaruguru bagaragarije Ministiri Kanimba ibibazo bafite birimo nko kuba muri iyi ntara kimwe no mu gihugu hose abashoramari bakiri bake n’abahari ntibabashe gukora neza kubera ibibazo bitandukanye birimo kubura ibyo bakora.

Ibyo bibazo kandi bikubitiraho no kutagira uburenganzira buborohereza mu gushora imari ku buryo bworoshye no kuba amikoro akiri make ku bashaka gushora imari zabo mu ntara y’Amajyaruguru.

Ministiri Kanimba mu nama n'abayobozi n'abikorera mu ntara y'Amajyaruguru.
Ministiri Kanimba mu nama n’abayobozi n’abikorera mu ntara y’Amajyaruguru.

Abikorerara bafite inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi ,bagaragaje ko kubona ibikoresho bikiri ikibazo, kandi ngo byaragaragaye ko ubutaka bw’abaturage mu Rwanda bushobora kwera mu gihe bwitaweho uko bikwiye.

Abandi nabo bagaragaje uburyo kwaka ibyangombwa bibemerera gushora imari muri iyi ntara bikiri ikibazo ,aho ngo umuntu wifuza gushora imari usanga yaka impapuro zibimwemerera nyamara ngo akaba yamara umwaka wose agitegereje igisubizo.

Ku birebana n’urubyiruko rushaka kwihangira imirimo nabyo ngo biracyari ikibazo,kuko bamwe mu rubyiruko nta mikoro afatika bafite,bityo bikaba imbogamizi ku bashaka gushora imari.

Bosenibamwe Aimee, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru akaba yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo byagaragajwe n’abikorera gusa anasaba ubufatanye mu nzego zose ndetse n’abaturage.

Bosenibamwe kandi yavuze ko intara ifite ubukungu aho yagize ati “Intara y’amajyaruguru ifite ubukungu bwinshi bushobora gushorwamo imari ku babyifuza, ni intara iteye neza ku birebana n’ubukerarugendo, imvura igwa kenshi tukeza, tukorora, dufite amakoro ataboneka henshi mu gihugu,mbega hari amahirwe menshi mu bashaka gushora mari mu ntara yacu.”

Ministre w’inganda yasabye abayobozi muri iyi ntara gushyira hamwe mu rwego rwo kongera ubukungu bw’igihugu,no korohereza abashaka gushora imari muri iyi ntara ku bijyanye n’ibyangombwa bibimererera.

Ministiri w’inganda kandi Yasabye abikorera cyane abatunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi gufasha abahinzi borozi kongera umusaruro, mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga mu iterambere.

Yasabye abayobozi gushyiraho imbuga zigaragaza uko uturere twabo duteye,ibyera muri buri karere bityo ngo abashaka gushora imari bakabimenya bakabasha gushora imari bitabagoye.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka