Abadivantiste bari mu myiteguro yo kwakira umuyobozi wabo ku rwego rw’isi

Itorerero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi mu Rwanda rirateganya kumurikira Umuyobozi waryo ku rwego rw’isi, Dr Ted Wilson, ibyagezweho mu myaka ibiri ishize birimo umuturirwa w’icyicaro gikuru uri mu mujyi wa Kigali, ishuri ryigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga ku rwego rugezweho, ndetse n’ibitaro, ibigo nderabuzima n’amashuri biri hirya no hino mu gihugu.

Uyu muyobozi atagerejwe mu Rwanda ku matariki ya 10-11/2/2014, aho azaba aje no gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ishuri mpuzamahanga ryigisha ubuvuzi(International Medical School), rikaba rizigwamo n’abanyeshuri baturutse mu bihugu 11 byo muri Afurika yo hagati n’iburasirazuba.

Ishami ryigisha ikoranabuhanga rya Kaminuza y'abadiventisti muri Afurika yo hagati(AUCA), izwi ku izina rya Mudende, ryubatswe ku Gishushu mu mujyi wa Kigali.
Ishami ryigisha ikoranabuhanga rya Kaminuza y’abadiventisti muri Afurika yo hagati(AUCA), izwi ku izina rya Mudende, ryubatswe ku Gishushu mu mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadiventiste buvuga ko kugirango ubutumwa bwiza bw’Imana busakazwe ku isi, bugomba kujyana n’ibikorwa bihesha abemera imibereho myiza, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu Itorero ry’Abadiventiste, Prince Bahati.

Agira ati “Twizera ko umuntu muzima agomba kwiga iby’ubwenge akagira icyo amarira isi, akaba agomba no kubona iby’umubiri n’iby’umwuka; aho kugira ngo wirirwe ubwira abantu bibiliya, ushobora kubatabara mu bibazo bagize, noneho bakumva neza n’ibyo uvuga.”

Umuyobozi wa Kaminuza ya AUCA, Ngabo Abeli Sebahashyi yasobanuye ko ishuri ryigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga ngo rizaba rifite ibikoresho bigezweho, ku buryo ngo ntaho umwarimu agomba gufata ingwa yigisha, ahubwo ko ikibaho yigishirizaho kizaba kimurikira abanyeshuri ibyigwa bituruka mu bubiko bwa mudasobwa zihujwe n’izindi zo ku isi, hakoreshejwe murandasi (internet).

Inyubako y'icyicaro gikuru cy'Itorero ry'abadiventiste b'umunsi wa karindwi mu Rwanda .
Inyubako y’icyicaro gikuru cy’Itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi mu Rwanda .

Ati “Isomero ry’ibitabo riri muri Amerika turigeraho dukoresheje ikoranabuhanga, ku buryo nta munyeshuri uzajya yirirwa atira igitabo ngo bamwandike igihe azakigarurira; azajya akanda kuri mudasobwa igitabo gihite kiza; turashaka ko abanyeshuri bacu bamenya guhanga iby’ikorabuhanga, aho guhora duhanze amaso abanyamahanga.”,

Itorero ry’abadivantiste mu Rwanda ryishimira ko inyubako Umuyobozi waryo ku rwego rw’isi yatangije mu mwaka wa 2012 zimaze kuzuzwa, ndetse ngo hari n’izindi azamurikirwa ziri hirya no hino mu gihugu zirimo icyicaro cy’Umuryango utabara abahuye n’ibyago wa ADRA, icyumba mberabyombi cy’ishuri rya AUCA, ibitaro biri i Nyarurama mu karere ka Kicukiro n’ibindi.

Mu cyumba mberabyombi cya Kaminuza ya AUCA.
Mu cyumba mberabyombi cya Kaminuza ya AUCA.

Abadiventiste b’umunsi wa karindwi ku isi hose ngo barabarirwa muri miliyoni 18, abo mu Rwanda bo ngo bararenga ibihumbi 700, nk’uko imibare y’itorero ryabo ibigaragaza.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AJYE KUNGA ABAYOBOZI SE KO BAMAZE IMINSI BARATERANA IMIGERI BAPFA AMATURO,MBESE BURIYA WE SI UMUSIMBURA WA PETERO NKA PAPA!!!!!,AZASIGE ABIGISHIJE URUKUNDO NAHO UBUNDI AGAFARANGA KARI KUVUGIRIZA!

karasanyi yanditse ku itariki ya: 24-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka