RTUC: Abanyeshuri 433 barangije mu mashami anyuranye bahawe impamyabumenyi

Ishuri rikuru ry’amahoteli n’ubukerarugendo (RTUC) ryashyikirije impamyabumenyi abanyeshuri barangije mu byiciro bitandukanye by’amashami arigize, mu muhango wabaye kuwa kane tariki 22/1/2015.

Hari ku nshuro ya kane ubuyobozi bw’iri shuri butanga impamyabumenyi ku banyeshuri ryareze, muri gahunda yo gukemura imitangire ya servise idahwitse, nk’uko umuyobozi waryo akaba n’uwarishinze, Zulfat Mukarubega yabitangaje.

Akanyamuneza kari kose ku barangije amasomo.
Akanyamuneza kari kose ku barangije amasomo.

Yagize ati “igitekerezo nari mfite ni uguhindura serivise zitagendaga neza mu bucuruzi, kuko nagendaga mu bihugu by’amahanga nkabona uburyo batanga serivisi nziza. Igitekerezo nagize ntikiragerwaho, kuko kuva twatangira imyaka ni mike kandi abo dusohora ntabwo bajya mu mahoteli yose.”

Ibi abihuza n’uko ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Rwanda hagikenewe abakora mu itangwa rya serivisi babigize umwuga bagera ku bihumbi birindwi, mu gihe iri shuri ubwaryo rimaze guha impamyabumenyi abagera ku 1995 kuva ryatangira imirimo yaryo.

Mukarubega watangije RTUC na Prof Nkusi Laurent wari umushyitsi mukuru.
Mukarubega watangije RTUC na Prof Nkusi Laurent wari umushyitsi mukuru.

Ariko yizera ko nyuma yo gushyira ingufu mu kwigisha Abanyarwanda kugira ngo abe ari bo bigisha abandi icyo kibazo kizakemuka, abiga mu mashami yo gutanga serivisi bakiyongera.

Hatanzwe impamyabumenyi mu byiciro bibiri, icya mbere cya Certificat na Diploma, ku byiciro by’abize guteka, gutanga serivisi, gukora ku bibuga by’indenge, kuyobora ba mukerarugendo.

Ikindi cya kabiri cya Bachelor’s degree cyari kigizwe n’abize ibya mahoteli na resitora, ubukerarugendo n’icungamutungo rikoresha ikoranabuhanga, nk’uko umuyobzi wa RTUC, Kabera Calixte, yabitangaje.

Kabera avuga ko hatanzwe impamyabumenyi ku bize guteka, gutanga serivisi, gukora ku bibuga by'indenge no kuyobora ba mukerarugendo.
Kabera avuga ko hatanzwe impamyabumenyi ku bize guteka, gutanga serivisi, gukora ku bibuga by’indenge no kuyobora ba mukerarugendo.

Uwimana Odette warangije amashuri muri RTUC yatangaje ko yabonye akazi atararangiza kwiga, ubu akaba afite icyerekezo cyo kwikorera, nyuma yo guhabwa amahugurwa atandukanye kandi akanaremwamo Icyizere.

Ati “Imyaka mpize kandi nkora byatumye mfunguka amaso ubu njye na bagenzi banjye tukaba turi kwiga uburyo twakwihangira imirimo, noneho imyanya twarimo ijyemo abandi”.

RTUC yiyemeje gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo n’abandi batashoboye kwiga ibijyanye no gutanga serivisi nziza babashe kwiga, kuko kugeza ubu 90% barangiza muri iri shuri bahita babona akazi.

Abayobozi ba RTUC bafata ifoto y'urwibutso.
Abayobozi ba RTUC bafata ifoto y’urwibutso.
Abanyeshuri bahagurutse bashima Imana.
Abanyeshuri bahagurutse bashima Imana.
Abayobozi ba RTUC baririmba indirimbo yubahiriza igihugu.
Abayobozi ba RTUC baririmba indirimbo yubahiriza igihugu.
Mu mutambagiro bitwaje ibendera ry'u Rwanda, irya EAC n'ikirango cya RTUC.
Mu mutambagiro bitwaje ibendera ry’u Rwanda, irya EAC n’ikirango cya RTUC.
N'ubwo barangije ariko haracyakenewe abandi nkabo.
N’ubwo barangije ariko haracyakenewe abandi nkabo.
Inshuti n'abavandimwe bari baje gushyigikira abarangije amasomo muri RTUC.
Inshuti n’abavandimwe bari baje gushyigikira abarangije amasomo muri RTUC.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RTUC nimukomereze aho ariko haracyari abakora iyi mitrimo ari benshi batarabyigiye sinzi uko aba barangije bazabona imirimo pepepe

nana yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka