Ambassadors of Christ Choir ikomeje inzira igana ku ntego zayo

Ubuyobozi bwa korari Ambassadors of Christ buravuga ko bwishimira aho imaze kugera ishyira mu bikorwa intego zari zigamijwe kugeraho.

Ubuyobozi bw’iyi korari buvuga ko yatangiye umurimo mu mwaka 1995 nyuma gato ya jenoside yakorewe abatutsi benshi bakahagwa abandi bagasigarana ibikomere bitandukanye cyane cyane ibyo ku mutima.

Mu ntego za Korari Ambassadors of Christ harimo n'isanamitima.
Mu ntego za Korari Ambassadors of Christ harimo n’isanamitima.

Umuyobozi w’iyi korari, Muvunyi Robin, avuga ko iyi ijya gushingwa yari ifite intego zitandukanye ariko cyane cyane iyo gusana imitima y’abanyarwanda nyuma ya jenoside ndetse no kubwira abantu ubutumwa bwiza bakamenya Imana hakiri kare.

Muvunyi avuga ko bakoze umurimo utoroshye urimo kwinjira mu magereza bakabwiriza imfungwa n’abagororwa bakabasha gucira bugufi abo bahemukiye bakabegera bakabasaba imbabazi.

Muvunyi avuga ko bagiye mu magereza bakabwiriza imfungwa n'abagororwa bakabasha guca bugufi bagasaba imbabazi abo bahemukiye.
Muvunyi avuga ko bagiye mu magereza bakabwiriza imfungwa n’abagororwa bakabasha guca bugufi bagasaba imbabazi abo bahemukiye.

Muvunyi avuga ko ubutumwa bwagiye butangwa hifashishijwe indirimbo z’iyi korari bwakoze ku mitima ya benshi bakemera guca bugufi hakabaho gusaba imbabazi, bityo bituma ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bugenda bugaruka.

N’ubwo iyi korari yishimira ko zimwe mu ntego zayo zagezweho ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ubutumwa bwiza bukomeze kugera ku banyarwanda, bityo biyegereze Imana.

Iyi Korari irakataje mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu ngo babashe kwegera Imana.
Iyi Korari irakataje mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu ngo babashe kwegera Imana.

Korari Ambassadors of Christ igizwe n’abanyamuryango 40.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ambasaders of christ turabakunda iburengerazuba

Nsabimbona Costantin yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

nibyiza cyane ko Ambassadors,of christ isana imitima y’abanyarwanda inasakaza ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo mukomereze aho. turabakunda cyane kandi mfite inzozi zo kuzaririmba muri Ambassadors Imana ibahe umugisha..

umuhoza yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka