Nyamagabe: Abavuzi gakondo barasabwa kuzuzanya n’aba kizungu mu kurwanya imfu z’abantu
Abavuzi gakondo bagiriwe inama no gukorana mu bwuzuzanye n’abavuzi ba kizungu, kugira ngo harwanywe imfu z’abantu bapfira mu ngo n’abapfa bagejejwe kwa muganga bitewe n’imiti ya Kinyarwanda baba bafashe.
Mu rwego rwo kugabanya imfu z’abantu ziganjemo abarwayi b’igituntu, malaria na SIDA, n’abagore batwite, Ikigo nderabuzima cya Kibilizi, kuri uyu wa 16 Mutarama 2015, mu nama yitabiriwe n’abavuzi gakondo, umuyobozi ugihagarariye yasabyeko habaho gukorana kugira ngo hatabarwe umubare w’abantu benshi bapfa bazira ubuvuzi gakondo.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kibilizi, Marie Leonne Uwizera yagize ati “Hari indwara zimwe na zimwe bita ngo baravura, umurwayi uzifite akarinda yapfa, twaritugamije kubaganiriza ku bijyanye n’igituntu, malariya na SIDA, twongeye kubibutsa kutabeshya abaturage bakohereza abarwayi babagana ku ivuriro.”
Abavuzi gakondo bakaba bishimiye impanuro bahawe ko nabo icyo bagamije aruko izina ryabo ritanduzwa, abantu bakareka kubita abarozi bagatanga ubuvuzi bw’ibanze kandi bafatanya n’abavuzi ba kizungu.
Uhagarariye abavuzi gakondo mu karere ka Nyamagabe, Come Musabyimana yagize ati “Ubu tugiye kunoza imikorere y’ibyo twakoraga ntabwo twebwe turi abarozi ahubwo turi abavuzi gakondo, tubereyeho kugira ngo tuvuguze ba barozi, ibyo bakoraga kuko biratwitirwa.”
Abavuzi gakondo bakaba bakeneye ko ubuvuzi bwabo bujya ahagaragara, kugira ngo ubuvuzi gakondo butazasibangana bugafasha abanyarwanda ndetse bukagera no ku rwego mpuzamahanga.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|