Ibyari ibihombo muri Koperative Umwalimu SACCO ubu byabaye amateka -Museruka

Koperative Umwalimu SACCO yatangiranye ibihombo bibarirwa muri za miliyoni 50 ariko ubu iratangaza ko ihagaze mu nyungu zibarirwa muri Miliyali.

Mu kiganiro umuyobozi mukuru wa Koperative Umwarimu SACCO, Joseph Museruka yagiranye na Kigali today ku mavu n’amavuko y’iyi koperative n’aho igeze yiyubaka, Umuyobozi Mukuru w’Umwalimu SACCO agaragaza ko Koperative Umwalimu SACCO yinjiye ruhando rw’ibindi bigo by’Imali mu kunoza imikorere, byose bigamije kuzamura ubushobozi bwa mwarimu.

Cyakora ngo mu ntangiro ntibyari byoroshye ariko uko iminsi yagiye ishira indi igataha kuva muri 2008 ishingwa icyari ibihombo kimaze kuba amateka.

Museruka agira ati “mu mwaka wa 2010 twari dufite igihombo cya miliyoni 454, mu 2011 twavuye mu gihombo twunguka miliyoni 64, muri 2011 twungutse miliyoni 700 n’ibihumbi 733, muri 2012 twungutse miliyoni zigera kuri 865, muri 2013 twungutse miliyali imwe na miliyoni 218, kandi buri mwaka dutanga umusoro ungana na Miliyali”.

Museruka avuga ko bagiye gukurikirana uko abanyamuryango bava ku nguzanyo zo kurya bakagera ku zabateza imbere.
Museruka avuga ko bagiye gukurikirana uko abanyamuryango bava ku nguzanyo zo kurya bakagera ku zabateza imbere.

Mu uyu mwaka inyungu z’agateganyo zirasaga miliyali n’igice, ibi byose ngo bikaba byaratewe n’impinduka nziza yakozwe mu bijyanye n’ubuyobozi bw’iyi Koperative.

Museruka avuga ko kugeza ubu mu barimu bagera ku bihumbi 62 abagera mu bihumbi 46 bahawe inguzanyo zitandukanye, aho miliyali zikabakaba 30 z’amafaranga y’u Rwanda arizo ziri mu banyamuryango inguzanyo ikaba ishobora kwishyurwa mu myaka 15.

Umwalimu SACCO kandi ngo kugeza ubu nta mupaka mu gutanga inguzanyo kuko ngo bitewe n’ubushobozi bw’uwaka inguzanyo n’uko agaragaza uko azawishyura, ashobora guhabwa inguzanyo aho ku mishinga itanga inyungu ihagaze 11%.

Cyakora ngo ni ngombwa ko abahabwa inguzanyo bakomeza kuzicunga neza bakazishyura kugira ngo babashe guteza imbere koperative yabo.

Abarimu bava mu burezi nibo ntandaro y’ibihombo

Nk’uko uyu muyobozi akomeza abivuga, abarimu bava mu burezi batse inguzanyo nibo ntandaro yo guhomba kuko usanga baba badashaka kwishyura inguzanyo batse, cyakora ngo ubuyobozi bw’uturere ku bufatanye n’abandi barimu bazi aho uwavuye mu burezi ari bashobora kwishyuza uyu muntu wahinduye imirimo.

Nzagahimana avuga ko bamaze gutera intambwe yo kugabanya ingendo z'abanyamuryango bakorana n'umurenge Sacco.
Nzagahimana avuga ko bamaze gutera intambwe yo kugabanya ingendo z’abanyamuryango bakorana n’umurenge Sacco.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi muri Koperative Umwalimu SACCO, Nzagahimana Jean Marie Vianney, avuga ko kuba Umwalimu SACCO imaze gufungura amashami mu turere twose, ndetse bakaba bamaze gushyiraho imikoranire n’Umurenge SACCO bigaragaza intambwe nziza yo gufasha mwarimu kudakora urugendo ajya kwaka serivisi ku turere.

Abalimu kandi bamaze kwizigama miliyali zisaga umunani mu gihe leta yo imaze kubatera inkunga igera kuri miliyari 12, ibi ngo bikaba byaratumye inguzanyo ziyongera kandi abazaka bakabasha kuzimarana igihe kugira ngo bishyure bakurikije ubushobozi bushingiye ku mishahara yabo.

Ubuyobozi bw’Umwalimu SACCO buvuga ko abantu bose batse inguzanyo zujuje ibyangombwa zigomba kutarenza itariki ya 15 zitarahabwa abazatse.

N’ubwo nta mibare igaragazwa y’ababa bafite inguzanyo z’Umwalimu SACCO, Mu mwaka wa 2010 abari batarishyura inguzanyo bari ku kigereranyo cya 12%, ijanisha ngo rikabije mu kwambura kurenza igipimo Banki Nkuru y’u Rwanda idashobora kwihanganira.

Abanyamuryango ba Koperative Umwalimu Sacco bishimira uburyo koperative yabo igenda itera imbere.
Abanyamuryango ba Koperative Umwalimu Sacco bishimira uburyo koperative yabo igenda itera imbere.

Cyakora nk’uko umuyobozi w’inama y’ubutegetsi abivuga, ngo umwaka ushize byari kuri 3.2%, mu gihe ikigereranyo rusange nibura kitagomba kurenza 5% ari nacyo cyemewe na BNR.

Umwalimu SACCO ariko irateganyiriza abanyamuryango bayo ibyiza birenze ibimaze kugerwaho

Nk’uko umuyobozi Mukuru, Joseph Museruka abitangaza, amahugurwa y’abagize inama ngenzuzi azakomeza, kongera ubwizigame bw’abanyamuryango ndetse no gukurikirana uburyo bwo kurwanya ibihombo, hakiyongeraho guharanira gutanga serivizi nziza.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndabaza Impamvu Umwalimu Sacco Batinda Gufata Ibyemezo Byo Gutanga Inguzanyo Mu Ntangiriro Z’ Umwaka Bikageza Mu Kwezi Kwa Kane Barafunze Mukwa 12 Mu Mpera Z’ Undi Mwaka Uba Ushize Koko? Ubwo Banki Imara Amezi Atanu Idatanga Inguzanyo Yo Ntiba Yikururira Ibihombo Uretse No Kudindiza Imishinga Y’ Abanyamuryango ! Ahaaa !

Alias Shamuri yanditse ku itariki ya: 23-03-2016  →  Musubize

ndagirango mutubarize umwalimu sacco,kuki iyo umuntu yatse inguzanyo, ariko akaba yakenera andi mafaranga,ntibayamuha babanje kwiyishyura kunguzanyo yarasanganywe,hanyuma agahabwa asigaye?cyangwa hakongerwa igihe?

alias yanditse ku itariki ya: 15-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka