King James yemeranyijwe kongera gukorana indirimbo “Ganyobwe” na ba nyirayo

Nyuma y’uko umuhanzi Ruhumuriza James uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya King James asubiyemo indirimbo “Ganyobwe” bigateza ibibazo hagati ye n’itorero Abadahigwa ryo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi kuko batari babimuhereye uburenganzira, mu masaha y’igicamunsi yo kuwa 10/1/2015 King James yahuye n’itsinda rigize itorero Abadahigwa bumvikana uburyo bagomba gukorana iyo ndirimbo “Ganyobwe”.

Mu biganiro bagiranye babanje guheza itangazamakuru rikorera mu Karere ka Gicumbi ariko nyuma bemeye kugira ibyo batangaza mu myanzuro bemeranyijweho.

Nsengiyumva Bernard uhagarariye itorero Abadahigwa ryaririmbye indirimbo “Ganyobwe” avuga ko bakimara kumva King James yarasubiyemo indirimbo yabo batarabimuhereye uburenganzira byabababaje cyane bafata icyemezo cyo kumutumaho ngo babiganireho.

Ngo baje kumva amakuru avuga ko hari umuntu witwa Ntezirizaza Martin utuye mu Mutara akaba nawe yarahoze aririmba mu itorero abadahigwa, hakaba hari ibyo yumvikanye na King James ngo igihe azaba yamaze gutunganya amashusho y’iyo ndirimbo.

King James yahuye n'itorero abadahigwa baririmbye indirimbo "Ganyobwe".
King James yahuye n’itorero abadahigwa baririmbye indirimbo "Ganyobwe".

Mu myanzuro yafashwe n’impande zombi harimo ko bagomba kuzaririmbana iyo ndirimbo ndetse bagakorana n’amashusho yayo, ariko umwihariko ikazagaragaramo umwimerere w’amashusho y’abagize itorero Abadahigwa.

Ku ruhande rwa King James, avuga ko ajya gusubiramo iyo ndirimbo “Ganyobwe” habayemo kwibeshya kuko uwo muntu yari yamubwiye ko ari ye.

King James yagize ati “uyu munsi nari naje guhura n’itorero ryaririmbye “Ganyobwe” nkaba nari naje no kuganira nabo ngo duhuze ibitekerezo kuko mbere hari habanje kwibeshya nkayisubiramo tutaravuganye na ba nyirayo.

Ngo King James ajya gusubiramo indirimbo yari afite amakuru y’uko abayiririmbye batandukanye ngo itorero Abadahigwa bagiye mu bugande batakiririmbana.

Ngo yigeze no guhamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ariko atavuga izina avuga ko yamubazaga amakuru y’uko iryo torero abadahigwa basenyutse ngo ntiyagira amakuru nyayo amuha kuri iryo torero.

King James avuga ko gusubiramo iyi ndirimbo yabitewe n’uko yakunzwe cyane.

Yagize ati “jyewe n’uko natekereje kuyikora nk’umuhanzi kandi nk’indirimbo yari yarakunzwe kera nkumva nayisubiramo, ubwo niko kwitabaza abo bantu bose nakubwiye, niko kuza guhura n’uwo muntu nakubwiye nyuma nza kumva ko atabaga mu itorero Abadahigwa nibwo twemeranyijwe ko duhura na ba nyiri indirimbo”.

King James atanga ubutumwa ku bahanzi basubiramo indirimbo za kera ko bari bakwiye kwitonda kuko hari igihe usanga abandi bantu biyitirira ibihangano by’abandi bahanzi bityo bakaba basubiramo ibihangano by’abandi bigateza impagarara.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka