RDC: Kongo-Kinshasa izambura intwaro FDLR mu gihe kiyinogeye -Mende

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Lambert Mende, kuwa gatanu tariki 09/01/2015 yatangaje ko Leta ya Kongo-Kinshasa izambura intwaro umutwe wa FDLR igihe kiyinogeye itazabikora ku gitutu cy’umuryango mpuzamahanga.

Nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibitangaza, Lambert Mende yemeza ko igihugu cye kiri gushyirwaho igitutu n’amahanga kugira ngo bagabe ibitero ku mutwe wa FDLR nyuma y’uko igihe wahawe cyo gushyira intwaro hasi kigeze 25% gusa by’abanyarwanyi 1400 bavuga ubu ushobora kuba ufite ari bo batanze intwaro.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban-Ki-Moon muri iki cyumweru yahamagaye kuri terefone Perezida wa Kongo-Kinshasa, Joseph Kabila amusaba kwihutisha ibikorwa bya gisirikare bigamije kwambura intwaro umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

Lamber Mende avuga ko RDC izambura intwaro FDLR mu gihe kiyinogeye.
Lamber Mende avuga ko RDC izambura intwaro FDLR mu gihe kiyinogeye.

Abakurikiranira hafi ibya FDLR ndetse bikanemezwa n’abitandukanyije na yo, bavuga ko abasaza n’abakomerekeye ku rugamba batagishoboye aribo gusa bajyanwana mu nkambi ya Kisangani n’imbunda zishaje hafi ya zose nto (AK 47).

Minisitiri Lambert Mende ashimangira ko kwambura ku ngufu intwaro FDLR bizakorwa mu buryo bubanogeye kandi bujyanye n’ubushobozi bw’igisirikare (FARDC) kuko atari akazi “koroshye”, ashingiye ku bitero bagabwe kuri M23 n’indi mitwe ijagata mu burasizuba bwa Kongo-Kinshasa.

Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) n’umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC) bwahaye umutwe wa FDLR amezi atandatu yo kurambika intwaro hasi, tariki 02/01/2015 akaba ari gihe cyari ntarengwa.

Kuva tariki 15-16/1/2015, umuryango wa SADC uteganya indi nama i Luanda muri Angola yo kwiga iki kibazo cya FDLR, inama Leta y’u Rwanda ifata nko guta igihe; nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Louise Mushikiwabo aherutse kubitangariza The New Times.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ubuse ninde wakubwiye RDF yabananiwe Congo niba itabishoboye bazasebe umusahada RDF ijye izizane

harema yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

nonese niba congo ivugako fdlr ntacyo iyibangamiyeho mwe murayishakahikikobacumuganingo urusha nyinawumwana imbabazi abashaka kumurya

alias yanditse ku itariki ya: 22-01-2015  →  Musubize

Abazungu bazaguma badukinishe cg baratinye?

Kakato yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

Harumuntu se uzi ubwoko bw’imbunda fdrl ifite ubundi?????kugirango tuvue ko batanze intoya? ariko se abantu RDF yananiwe, murabona monusco ariyo izabashobora koko? nzaba ndeba!

Kanyombya yanditse ku itariki ya: 11-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka