Amajyaruguru: Batanu bazahagararira iyo ntara muri Miss Rwanda 2015 bamenyekanye

Abakobwa batanu bahagarariye intara y’amajyaruguru mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2015, bamenyekanye ku wa gatandatu tariki 10/1/2015, mu muhango wo kubatoranya wabereye mu mujyi wa Musanze.

Abakobwa bose bahatanye uko ari 34, banyuraga imbere y’abatanga amanota batatu, bakiyerekana kandi bakabazwa n’ibibazo bityo abatanga amanota bakemeza uwatsinze cyangwa uwatsinzwe, hakurikijwe uburyo yiyerekanye ndetse n’uburyo yashubije ibyo bamubazaga.

Batanu ba mbere batsinze bari kumwe na Minisitiri w'umuco na siporo.
Batanu ba mbere batsinze bari kumwe na Minisitiri w’umuco na siporo.

Ababashije kwiyerekana neza kandi bakanasubiza neza kurusha abandi uko ari batanu ni Kundwa Doriane wari wambaye No4 ya kane, ufite imyaka 19 y’amavuko, Uwase Amanda Melissa wari wambaye No2, ufite imyaka 20 y’amavuko.

Abandi batsinze harimo Uwase Colombe wari wambaye No7, ufite imyaka 19 y’amavuko, Mugeni Ines wari ambaye No28, ufite imyaka 19 y’amavuko ndetse na Asifiwe Florence wari wambaye No39, ufite imyaka 23 y’amavuko.

Batanu wongeyeho n'abandi babiri bategereje amahirwe azava mu y'indi ntara bafata ifoto y'urwibutso.
Batanu wongeyeho n’abandi babiri bategereje amahirwe azava mu y’indi ntara bafata ifoto y’urwibutso.

Abatanga amanota bavuze ko bahitagamo uwatsinze bagendeye kuba afite uburanga, ari umuhanga kandi azi n’iby’umuco Nyarwanda

Mu mwaka wa 2015 ariko uburyo bwo gutoranya abakobwa bazajya mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda bwarahindutse ukurikije uko byakorwaga mu myaka ishize.

Mu gihe mu myaka ishize abakobwa bahataniraga guhagararira intara muri Miss Rwanda biyerekanaga kandi bakanabazwa ibibazo bari imbere y’abantu benshi buzuye inzu mbera byombi, muri 2015 ho abahatanaga bajyaga mu cyumba cyiherereye, kirimo abatanga amanota gusa ndetse na bamwe mu banyamakuru.

Abatanga amanota bemezaga uwatsinze iyo bose bamwemezaga: buri wese yamuhaye “Yego”. Bivuze ko uwatsinze wese yahawe “Yego” eshatu. Uwabonaga “Yego” ebyiri gusa yashyirwaga ku ruhande rwabagitegereje ko bazatsinda (probation). Uwabonaga “Yego” imwe gusa cyangwa se ntihagire n’imwe abona yabaga atsinzwe.

Izo mpinduka zatumye kuri abo bakobwa batanu batsinze hiyongeraho babiri, Bazinda Yvette wari wambaye No1 na Uwamahoro Diane wari wambaye No40, bagitegereje ko nabo bazatsinda (probation) mu gihe gutoranya abandi bakobwa bazajya muri Miss Rwanda 2015, bibaza bikomereje mu zindi ntara.

Uwahataniraga yagombaga kwiyerekana imbere y'abatoraga akanasubiza ibibazo bamubazaga.
Uwahataniraga yagombaga kwiyerekana imbere y’abatoraga akanasubiza ibibazo bamubazaga.

Bivuze ko mu zindi ntara nihaboneka abakobwa babashije gutsinda bari munsi ya batanu abo bari kuri “probation” bazaba bafite amahirwe yo gutsinda, bakajya muri iyo myanya. Kuko buri ntara igomba kugira abakobwa batanu bayihagarariye.

Ikindi ni uko kuba uyu mwaka uburyo bwo gutora abakobwa bazahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2015 bwarahindutse ngo hari impamvu; nk’uko Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, abisobanura.

Ikipe y'abatoraga yari igizwe n'abantu batatu basanzwe bamenyerewe mu byo gutora ba nyampinga.
Ikipe y’abatoraga yari igizwe n’abantu batatu basanzwe bamenyerewe mu byo gutora ba nyampinga.

Yagize ati “Ubushize habayemo ikibazo! Urabona ya mafoto yakwiye isi yose ya wa mukobwa ngo wavugaga igifaransa nabi? Abantu bagize ngo ni Miss kandi nta nubwo yari yanatoranyijwe! Umuntu araza amafata amashusho agenda avuga ati ‘ dore murebe uko Miss wo mu Rwanda uko avuga!”

Ngo kuba noneho gutoranya abakobwa bazahatanira ikamba rya Miss Rwanda byakorewe ahantu hiherereye ni ukugira ibintu nk’ibyo bitazongera kubaho ukundi.

Bamwe mu babyeyi bari baje gushyigikira abana babo.
Bamwe mu babyeyi bari baje gushyigikira abana babo.

Igisabwa kugira ngo umukobwa abashe kwiyamamariza umwanya wa Nyampinga w’u Rwanda 2015, ni ukuba uwo mukobwa ari umunyarwandakazi, afite imyaka hagati ya 18 na 24, kuba yararangije amashuri yisumbuye, kuba avuga neza ikinyarwanda n’urundi rurimi rumwe mpuzamahanga (Igifaransa cyangwa Icyongereza).

Ikindi kandi uwo mukobwa agomba kuba afite uburebure guhera kuri metero 1.70, kuba afite ibiro biri hagati ya 45 na 65 ndetse no kuba atarigeze abayara.

Amarushwanwa arabera muri Hotel Virunga iherereye mu karere ka Musanze.
Amarushwanwa arabera muri Hotel Virunga iherereye mu karere ka Musanze.

Mu ntara zose zose z’u Rwanda hazatoranywa abakobwa 25. Ku itariki ya 31 Mutarama 2015, mu gitaramo kizabera kuri Petit Stade i Remera, abo bakobwa 25 bazatoranywamo 15 ba mbere bagomba kuzatangira umwiherero.

Ku itariki ya 21 Gashyantare 2015 nibwo hazamenyekana umukobwa wahize abandi mu birori bizabera muri Serena Hotel i Kigali.

Ikindi ni uko uzaba Miss Rwanda 2015 bimwe mu bihembo azahabwa harimo umushahara w’ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi, mu gihe cy’amezi 12. Kandi ngo azanashyirirwaho gahunda ihamye y’ibyo azajya akora mu mwaka wose ari Nyaminga w’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2009 ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ryambitswe Bahati Grace. Mu mwaka wa 2012 ryambikwa Kayibanda Mutesi Aurore naho mu mwaka wa 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

nubwo muvugako muri beza ntanumwe mbonyemo muzaze murebe mushiki wange ko hari umuruta !!!!!!!!!!!!

igihozo sandra yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

wapi kabisa mumajyaruguru,gusa muri batanu mbonyemo babiri gusa?

john yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Nuko nuko bakobwa bacu muserukire bagenzi banyu kandi muzakomze kuba intangarugero mugaragaza ko muvuka iwabo w’
ubwiza bw’u Rwanda.

Toto yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

Uwo mushahara wa 700.000 Rwf ko ari menshi Leta y’u Rwanda yabuze icyo iyamaza n’ubushomeri bwugarije Urwanda???????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????

Celestin yanditse ku itariki ya: 11-01-2015  →  Musubize

IBI BYO GUTORA MISS HARI ABO BIHEZA BITEWE NA CRITERES

ZISHYIRWAHO, UBUREBURE,AMASHURI,MUZI KO MU GITURAGE HABA

ABAKOBWA BEZA BARUSHA UMUCO ABA NGO BIZE!!!

Mulindangabo Valens yanditse ku itariki ya: 11-01-2015  →  Musubize

turizera ko iki gikorwa kizagenda neza maze uzawutorerwa akazabasha guhagarira iyi ntara ndetse n’igihugu muri rusange kandi tubifurije amahirwe masa

munana yanditse ku itariki ya: 10-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka