Kurwanya ubushyuhe bukabije bizasaba abacukura peteroli kuyigabanya

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’ikirere bugatangazwa n’ikinyamakuru La Libération, bugaragaraza ko kugira ngo gahunda yo kurinda isi guhura n’ubushyuhe bukabije izasaba ibihugu bicukura peteroli nyinnshi kuyigabanya.

Muri rusange, ngo kugira ngo isi igire umutekano ku birebana n’ubushyuhe bwinshi, isi igomba kwigomwa 1/3 cya peteroli, ½ bya gaze (gas) na 80% bya charbon, ibifatwa nk’inzozi kuri bamwe kubera inyungu ibihugu bifite ubu butunzi bikuramo.

Ibi ngo nibyo bizarinda isi kugira ubushyuhe bwakwiyongeraho dogere serisiyusi (+2°C) nkuko umuryango w’abibumbye ubyifuza.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ibikomoka kuri peteroli byohereza mu kirere ibyuka byinshi kuburyo bitagabanyijwe, kurwanya ukwiyongera k’ubushyuhe bitazagerwaho. Bimwe mu bihugu bikize kuri peteroli byo ntibikozwa ibyiri gabanurwa rya peteroli bicukura.

Kugira ngo iyi ntego igerweho, ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bizwiho kugira peteroli nyinshi birasabwa kwigomwa 40% bya pteroli bicukura buri mwaka, naho Ubushinwa, Amerika n’Uburusiya bikagabanya nabyo bigasabwa kugabanya ibitanga ingufu bizwi nka charbon.

Impuguke za ONU zivuga ko abatuye isi basabwa ko mu mwaka wa 2050, bazigomwa kohereza mu kirere toni miliyari 1000, z’umwuka uhumanya wa CO2.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka