Burundi: Inyeshyamba 95 zaguye mu mirwano

Icyumweru kirashize umutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi mu Burundi ugabye igitero mu Ntara ya Cibitoke ihana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Leta y’u Burundi iremeza ko inyeshyamba 95 zishwe.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Col. Gaspard Baratuza umaze iminsi yanze kugira icyo atangariza itangazamakuru, kuwa mbere tariki 05/01/2015 yavuze abarwanyi 95 ku ruhande rw’inyeshyamba baguye mu mirwano.

Abasirikare babiri ba Leta n’abaturage bane na bo baguye muri iyo mirwano bemeza ko yari ikaze.

Inyeshyamba 200 zo mu mutwe urwanya Leta y’u Burundi utaramenyekana zambutse ikibaya cya Rusizi zinjira mu Ntara ya Cibitoke iri ku birometero 50 uvuye mu Murwa mukuru wa Bujumbura zishaka kwinjira ishyamba rya Kibira ryakunze kuba indiri y’imitwe irwanya Leta y’u Burundi.

Ingabo za RDC zifatanyije n’umutwe w’ingabo zishinzwe kugarura amahoro mu Burasizuba bwa Kongo-Kinshasa (MONUSCO) zagabye ibitero ku mutwe wa FNL ufite ibirindiro mu gace ka Uvira mu Kivu y’Amajyepfo, kuwa mbere tariki 05/01/2015.

Mu mpera za Gicurasi 2015, biteganyijwe ko mu Burundi hazaba amatora y’inzego z’ibanze n’abadepite. Col. Baratuza yatangarije BBC ko uwo mutwe ushaka kuzakoma mu nkokora ayo matora kugira ngo atagenda neza.

Ibi bibaye mu gihe mu gihugu cy’u Burundi hari ubwumvikane buke hagati y’abanyapolitiki badakozwa ibyo guhindura itegeko nshinga riha amahirwe Perezida Pierre Nkurunziza umaze manda ebyiri ayobora icyo gihugu kongera kwiyamamaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka