Muhanga: Kutagira ikimoteri bibatera kujugunya umwanda aho biboneye

Abaturage b’umujyi wa Muhanga bajugunya imyanda aho biboneye kuberako nta kimoteri cy’umujyi bafite, bakaba kandi nta bashinzwe gutwara iyi myanda bahari.

Iyo utemebere hiya no hino mu batuye uyu mujyi bakubwira ko iyo bamaze kugwiza imyanda mu ngo bajya kuyijugunya ahantu hihishe mu ijoro cyangwa bagahemba abana amafaranga make bakajya kumena ibishingwe mu bibanza bitarubakwamo cyangwa mu bisambu bidahinze.

Imyanda kandi imenwa mu nkengero za Stade ya Muhanga kuko abaturage bitwikira ijoro ntawe ubareba bakayisuka inyuma yayo.

Ikibazo cyo kutagira ikimoteri no kuba nta bashinzwe gutwara iyi myanda bayikura mu baturage nicyo ngo cyaba gitera iyi myanda kujugnywa ahabonetse hose dore ko nta hantu hagenwe hazwi hakusanyirizwa iyi myanda mu mujyi.

Mu bibanza by'abaturage naho bajugunyamo imyanda ku gasozi.
Mu bibanza by’abaturage naho bajugunyamo imyanda ku gasozi.

Nyamara iyo ugeze inyuma y’isoko rya Muhanga uhasanga ikirundo kinini cy’ibishingwe, aho abashinzwe kubihakura usanga bavangura ibibora n’ibitabora.

Abakora aka kazi bavuga ko bakorera rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gutwara iyi myanda, bavuga ko ituruka hirya no hino mu ngo z’abaturage n’amazu y’ubucuruzi, ndetse n’isoko nyir’izina.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga, Mukagatana Fortuné, we avuga ko ikibazo cyo gukusanya imyanda hirya no hino kigiye gukurikiranwa kuko ngo hamaze kujyaho ishyirahamwe rizatwara iyi myanda.

Cyakora akagaragaza ko iryari ririho abaturage bataryitabiriye, ari naho hagiye gushyirwa ingufu kugirango abatuye mu mujyi badafite aho kumena imyanda biyumvishe ko bagomba gutanga amafaranga yo kubakuriraho imyanda.

Agace ka Ruvumera kamena imyanda mu gishanga kubera kubura ahandi bayijyana.
Agace ka Ruvumera kamena imyanda mu gishanga kubera kubura ahandi bayijyana.

Ku kibazo cy’ikimoteri cy’umujyi kitaraboneka, uyu muyobozi avuga ko hari ahari kumwenwa imyanda muri iyi minsi, i Mushubati mu murenge wa Muhanga n’ubwo ngo naho hadatunganyije uko bikwiye.

Cyakora ngo hari kunonosorwa inyigo y’ikimoteri kijyanye n’igihe kizashyirwamo iyi myanda ku buryo burambye, ari nako abaturage bigishwa isuku.

Mu gihe abaturage bakangurirwa kugira isuku aho batuye birasa nk’ibigoye kugirango bigerweho mu gihe abatuye umujyi batarashyirirwaho uburyo rusange bwo gukura imyanda mu ngo zabo.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo koko ikibazo cy’imyanda kirahari ariko inyigo y’ikimoteri yararangiye ndetse ahazubakwa hasuwe na RDB hategerejwe kwemeza site, ubundi ikimoteri kikubakwa, twakwihanga rero umwaka utaha ahubwo Akarere kagashyiramo imbaraga kuburyo warangira kimaze kubakwa.

haha yanditse ku itariki ya: 31-12-2014  →  Musubize

Birababaje kubona umwanda ungana utya mu mujyi nka Muhanga, n’ukuntu bavuga ko basobanutse!! Naho bavuga bashyira uyu mwanda i Mushubati mu murenge wa Muhanga, hepfo hari isoko y’amazi kandi abahaturiye niyo bavoma!! Nimwibaze namwe ayo mazi uko ameze!!
Ikibabaje ni uko Akarere kabibwiye ndetse kanabyeretswe rwose ko ari ikibazo ariko bakomeza gukora nk’uko bisanzwe!!
Harabura iki ngo duhindure imikorere koko??

saro yanditse ku itariki ya: 31-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka