Inyarwanda Ltd igiye guhuza ibyamamare n’abafana babyo ku nshuro ya Gatanu

Ku nshuro ya gatanu Inyarwanda Ltd yateguye igikorwa ngarukamwaka gihuza ibyamamare byo mu Rwanda n’abafana babyo, aho abakinnyi ba sinema, abahanzi, abanyamakuru, abaririmbyi, n’abandi bazwi cyane mu Rwanda bamaze kwemeza ko bazakitabira.

Iki gikorwa kizaba kuwa gatanu tariki 26/12/2014, kizarangwa no kuganira, gusangira no gusabana hagati y’ibyamamare bya hano mu Rwanda mu ngeri zose n’abakunzi babyo.

Inyarwanda igiye kongera guhuza ibyamamare n'abafana babyo.
Inyarwanda igiye kongera guhuza ibyamamare n’abafana babyo.

Ibi birori bihuza ibyamamare mu gihugu harimo abahanzi, abakinnyi mu mikino yose, abakinnyi ba filime, abanyamakuru, abanyarwenya, abakora indirimbo mu buryo bw’amashusho n’amajwi, ababyinnyi, abayobozi n’ibindi byamamare mu nzego zose.

Habamo n’umwanya wo gusabana hagati y’ibyamamare n’abakunzi babyo mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko mu bindi birori byitabirwa n’ibyamamare usanga abakunzi babyo babireba gusa ari ko ntibabone umwanya wo kuganira no gusabana.

Uretse gusabana, abitabiriye inyarwanda fans Hangout babona umwanya uhagije wo gufata amafoto y’urwibutso, kandi ugahita uyitahana.

Ibi birori bizabera kuri Hilltop Hotel iherereye ku muhanda ugana ku kibuga k’indege i Kanombe ku ruhande rw’iburyo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka