USA: Bemeye kwerekana Filimi “The Interview” yateje impagarara

Sony Pictures Entertainment, ikigo gitunganya Filimi cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) cyatangaje ko noneho amazu amwe yo muri icyo gihugu yerekana Filimi azerekana Filimi “The Interview”, ikinwa yerekana urupfu rw’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un.

Tariki ya 23/12/2014 nibwo Sony Pictures yatangaje ko iyo filimi izerekanwa kuri Noheli, tariki ya 25/12/2014; nk’uko bitangazwa n’igitangazamakuru cyo mu Bwongereza, BBC.

Sony Pictures yatangeje ibi nyuma y’igitutu cyimaze iminsi ishyirwaho n’abakinnyi ba filimi, abafite amazu yerekena filimi bo muri Amerika ndetse na Perezida w’Amerika ubwe, Barack Obama.

Iki gitutu bagishyize kuri Sony Pictures nyuma y’uko tariki ya 17/12/2014 ifashe icyemezo cyo guhagarika kwerekana Filimi “The Interview” itinya ibitero by’iterabwoba byashoboraga kwibasira Amerika biturutse ku batarishimiye iyo filimi, bavuze ko iramutse yerekwanwe abajya kuyireba, mu mazu yerekanirwaho, bahura n’ibibazo bikomeye.

Ikirango cya Filimi the interview.
Ikirango cya Filimi the interview.

Perezida Obama akaba yaranenze cyane Sony Pictures avuga ko “bakoze amakosa” kureka kwerekana iyo Filimi. Aho yasobanuye ko mbere yo kuyihagarika bari kubanza kumuvugisha.

Abakinnyi ba filimi batandukanye bo muri Amerika bo berekanye akababaro kabo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bavuga ko guhagarika kwerekana “The Interview” ari igikorwa kibuza umuntu kwishyira akiza mu kuvuga, no gutanga ibitekerezo bye.

Nyuma y’uko Sony Pictures itangaje ko filimi “The Interview” izerekanwa, Abanyamerika batandukanye babyishimiye. Ibiro bya perezida Barack Obama byatangaje ko icyo cyemezo ari inyamibwa kuko cyimakaza ukwishyira ukinaza kwa muntu mu kuvuga ibyo atekereza; nk’uko Amerika ibyemera.

Seth Rogen wayoboye iyo filimi kandi akanayikinamo yabyishimiye cyane maze yandika ku rubuga nkoranya mbaga rwa Twitter agira ati “Abantu baravuze! Ukwishyira ukizana kwatsinze! Sony ntabwo yigeze icika intege!”

Abanyakoreya ya ruguru ntibishimiye iyi filimi

Filimi isekeje “The Interview”, igaragaramo abakinnyi babiri bo muri Amerika: Seth Rogen na James Franco, yerekana uburyo aba bagabo bombi, baba ari abanyamakuru, bajya muri Koreya ya Ruguru kugirana ikiganiro n’umuyobozi w’icyo gihugu, Kim Jong-un.

Ariko batarajya muri icyo gihugu, inzego z’ubutasi z’Amerika zibaha andi mabwiriza yo kwica Kim Jong-un. Abanyakoreya ya ruguru bababajwe cyane n’uburyo iyo Filimi y’ubuse ikinnyemo, bavuga ko ari ugusebya cyangwa se gutesha agaciro ubuyobozi wabo.

Ibyo byatumye mu kwezi kwa 11/2014, ba rushimusi bo kuri murandasi (Hackers), biyise "Guardians of Peace” cyangwa abarinzi b’amahoro, bibasira mudasobwa za Sony Pictures. Ibiro by’iperereza byo muri Amerika (FBI) bikaba zihamya ko abo barushimusi bafite aho bahuriye na Leta ya Koreya ya Ruguru n’ubwo iyo Leta ibihakana.

Abo barushimusi bibye amabanga y’abakozi ba Sony Pictures ndetse baniba izindi filimi nazo zari zitarajya ahagaragara.

Bakaba baranavuze ko iyo Filimi iramutse yerekanwe, Amerika yabona ibindi bitero nk’ibyabaye tariki ya 11/09/2001, ubwo ibyihebe bya Al_Qaeda byayobyaga indege ebyiri zikagonga imiturirwa ya Word Trade Center mu mujyi wa New York.

Nyuma yo kunengwa na Perezida Obama kubera guhagarika kwerekana Filimi “The Interview” hagendewe kuri iryo terabwoba, ndetse no kotswa igitutu n’Abanyamerika batandukanye, tariki ya 19/12/2014, Sony Pictures yashyize hanze itangazo rivugwa ko hari gushakwa uburyo iyo Filimi yajya ahagaragara mu bundi buryo.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka