Rusizi: Yazengurukijwe umujyi yikoreye inyama z’ihene yari yibye

Umusore w’imyaka 22 witwa Isiraheri kuri uyu wa 22/12/2014 yazengurukijwe umujyi wa Kamembe yikoreye inyama z’ihene ebyiri yari yibye akazibaga.

Uyu musore yafashwe nyuma yuko umuturage yazindutse ataka avuga ko yabuze ihene ze yiyambaza abaturage n’inzego z’umutekano kugirango bamufashe kuzishaka.

Uyu musore Niwemukiza wo mu murenge wa Kamembe mu kagari ka Gihundwe ubwo yafatwaga yahise ajya mu nzu afata inyama z’ayo matungo atangira kuzinyuza mu gisenge cy’inzu ariko uko azinyuzamo niko zamutenguhaga zikagwa hanze.

Umwe mu baturage izo nyama zaguyeho ari inyuma y’iyo nzu yahuruje abaturage ababwira ko agwiriwe n’ishyano kubera inyama yabonaga ziri kuva mu gisenge cy’inzu zikamugwaho ari na bwo inzego z’umutekano zamuhigaga zahise zimufata.

Ibyo ngo yabikoraga kugirango ayobye amarari y’icyaha yakoze kuko yabonaga yafashwe ari nta kundi yabigenza.

Isiraheri yikorejwe uruhu rw'ihene yibye nyuma yo kuzibaga.
Isiraheri yikorejwe uruhu rw’ihene yibye nyuma yo kuzibaga.

Uyu musore ubwo yafatwaga yavuze ko yemera icyaha ariko akavuga ko ngo izo hene yari yaziguze na mugenzi we cyakora ngo aremera ubufatanyacyaha, nyuma yo kumufata abaturage bamutambagije umujyi wose yikoreye inyama z’ayo matungo.

Bakimushyikiriza inzego z’umutekano basabye Police ko yamuhana by’intangarugero kuko ari umujura usanzwe uzwi cyane kuko ngo nta gihe amaze afunguwe kuko n’ubundi ngo yari yibye iby’abaturage.

Muri iki gihe iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani yegereje abaturage bo mu karere ka Rusizi bararira ayarika kubera ikibazo cy’ubujura aho ngo mu cyumweru gishize undi mujura yafashwe nawe yabaze ihene.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka