Nyamasheke: Batangiye gufata “ibihazi”

Ku bufataye bw’abaturage, abayobozi n’inzego z’umutekano, batangiye guta muri yombi abasore bivugwa ko bananiranye mu duce batuyemo bazwi ku izina ry’ibihazi, bakarangwa no kunywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge, ibi bigatuma bateza umutekano muke mu baturage.

Ni muri urwo rwego mu murenge wa Shangi abasore batatu bamaze gufatwa nk’ibihazi (abantu bananiranye) bamaze kugera mu kigo baruhukiramo bategerejwe kujyanwa mu bigo bigorora abantu bananiranye, mu rwego rwo kubagorora no gutuma basubira muri sosiyete bayifitiye akamaro na bo ubwabo bifite akamaro.

Aba bajyanwe mu kigo cya Kagano (Transit Center) ni Nkiko Joseph utuye mu mudugudu wa Kabahande akagari ka Burimba mu murenge wa Shangi, Muhirwa Etienne bakunze kwita Budiha na Ndayisabye Alphonse wo mu mudugudu wa Nyakagano mu kagari ka Burimba mu murenge wa Shangi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi, Nyirazigama Marie Rose, avuga ko abo bantu bafashwe ari bantu bananiye abaturage, badafite icyo bakora barangwa no kunywa ibiyobyabwenge birimo n’urumogi ubundi bakirirwa banduranya mu baturage.

Nyirazigama avuga ko kuba abaturage bavuga ko babangamiwe n’abo bantu bita ibihazi ari ikimenyetso ko babateza umutekano mucye, akenshi bakagaragara bakubise abantu cyangwa se babibye utwabo.

Agira ati “abaturage ubwabo bavuga ko babangamiwe n’aba basore badafite icyo bakora uretse gukora urugomo no kunywa ibiyobyabwenge ubundi bagahungabanya umutekano w’abaturage, kandi n’abandi baba basigaye batarajya kugororwa nabo bazajyanwa mu gihe byagaragara ko bakibangamiye umutekabo w’abaturage”.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko Muhirwa Etienne yaba yamaze gushyikirizwa inzego z’ubutabera kubera ibyaha yagaragaweho by’ubujura, mu gihe abandi bategerejwe kujya kugororwa.

Abantu bakuze nk’aba bananiranye muri sosiyete, mu Rwanda bajyanwa mu kigo cya Iwawa aho bigishwa kongera kwigirira akamaro no kukagirira igihugu cyababyaye, bakigishwa imyuga izatuma bibeshaho.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka