Huye: Batanze ubutumwa bw’amahoro bifashishije amafoto
Abaturage bo mu Karere ka Huye bagaragarijwe amafoto yafashwe n’urubyiruko rwo mu Karere ka Huye rwiga mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza ndetse n’urutiga afite ubutumwa butandukanye buganisha ku mahoro, rubishishikarijwe n’umuryango Never Again Rwanda binyuze mu marushanwa.
“Kuva mu mwijima twerekeza mu rumuri, ubutumwa butuma tubana mu mahoro”; “umuhate ni wo utugeza kuri ejo hazaza”; “umurimo, ikimenyetso cy’ahari amahoro” ; “iterambere ni urugendo rutuganisha ku mahoro”, ... izi ni zimwe mu nsanganyamatsiko zagiye zigaragazwa muri aya mafoto yamurikiwe abanyehuye ku cyumweru tariki ya 21/12/2014..
Jean Michel Nzamwituriki, umwe mu bafashe aya mafoto, asobanura ifoto yafashe iriho ikiganza kirimo imegeri agira ati “ibi bihumyo ntitubibona nk’ibihumyo, ahubwo nk’umusaruro amahoro atanga. Niba hari ahantu hari ibibazo, ukahabiba amahoro, uzagera ku musaruro w’amahoro”.
Yerekana ifoto iriho abantu batatu barimo guhinga, harimo umuzungu n’abirabura babiri agira ati “iyi foto iragaragaza ko ahari amahoro abantu bafatanya bakagera ku iterambere rirambye”.
Divine Giramata, umwe mu banyeshuri icumi bafashe aya mafoto, yerekana ifoto iriho umuntu uri mu kirongozi cy’inzu, inyuma ye hari umwijima agana mu rumuri, yagize ati “iyi foto iratanga ubutumwa bw’uko hari intambwe tugomba gutera tuva mu mateka yacu mabi tugana ku byiza”.
Yerekana ifoto iriho ibiganza bishyize hamwe ati “ni ukwerekana ko iyo abantu bashyize hamwe babasha kugera ku kintu gikomeye”.
Muri ayo mafoto uyu mukobwa yafashe kandi harimo n’iriho umukobwa wirebera mu ndorerwamo, hakaba hagaragara ishusho y’uwireba ndetse n’ishusho iri muri iyo ndorerwamo. Ayisobanura agira ati “uyu muntu wa kabiri turamugereranya n’umutimanama we. Ese wabasha gutanga amahoro nawe utayifitemo? Ese wabasha kwigisha abantu ubumwe n’ubwiyunge nawe utabyifitemo”.
Akomeza agira ati “Ni ukuvuga ngo ibyiza twigisha abandi, twebwe ubwacu twakagombye kubanza kubyishakamo mu mitima yacu”.
Ubusanzwe umuryango Never Again Rwanda wajyaga ukoresha urubyiruko ubundi bwoko bw’amarushanwa harimo ajyanye no gutegura imbwirwaruhame no kuzivuga ndetse n’ibiganirompaka, hafatiye ku nsanganyamatsiko ituma batekereza ku mahoro arambye.
Ni ubwa mbere bifashishije amafoto yafashwe n’urubyiruko: bahuguye abanyeshuri biga muri kaminuza no mu mashuri yisumbuye 10 ku bijyanye no gufata amafoto atanga ubutumwa, hanyuma mu mafoto bafashe hatoranywamo ayamuritswe. Aya mafoto ngo bayafashe batekereza ku nsangamatsiko igira iti “guteza imbere amahoro, ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu mafoto: amafoto avuga inkuru zacu.”
Ushinzwe porogaramu y’imiyoborere n’uburenganzira bwa muntu muri Never Again Rwanda, Omar Ndizeye avuga ko impamvu yo kuba barakoresheje amafoto noneho, ari uko basanze urubyiruko rukunda amafoto, ku buryo kuyacishamo ubutumwa na byo byatuma bagerwaho n’ubutumwa baba bashaka kubaha. Ikindi ngo umuntu yitegereje ifoto bimuha gutekereza no kwibaza.
Agira ati “Icyo dushaka ni uko urubyiruko ubwarwo rwibaza icyo abafotoye aya mafoto bashakaga kuvuga, maze muri kwa kubyibaza bashake n’ibisubizo byinshi byatuma mu Rwanda tugira amahoro arambye”.
Biteganyijwe ko guhera mu mwaka utaha w’amashuri, aya mafoto yagaragarijwe abanyehuye azagaragarizwa n’abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye byo mu mashuri yisumbuye.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
iki gikorwa ni cyiza kandi kirimo ubugeni bwinshi kandi amafoto arafasha cyane mu kwigisha
amahoro akomeze arange abanyarwanda benshi tunyurwe n’izi nyigisho maze dukomeze kubaho mu mudendezo