Muhanga: Ababyeyi barakangurirwa kwita ku bana babo

Umuryango Les Onze du Dimanche uhuza abakora siporo batabigize umwuga bo mu Karere ka Muhanga, Kuwa 21/12/2015, wahaye abana bato noheli ugamije gukangurira ababyeyi kwita ku bana babo no kubahuza ngo bafatanye kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka.

Nyuma yo kubona ko umuco nk’uyu ngo utagaragara cyane mu mujyi wa Muhanga aho usanga buri mubyeyi yita ku bana be mu rugo gusa ariko abana bo ntibahure ngo bishime, ubuyobozi bw’iyi kipe ngo bwahise bufata icyemezo ko iki gikorwa kizajya gikorwa buri mwaka, maze abandi nabo bakahabonera urugero.

Guhuza abana no kubitaho mu minsi mikuru ngo bikwiye kuba ibya bose.
Guhuza abana no kubitaho mu minsi mikuru ngo bikwiye kuba ibya bose.

Umuyobozi wa Les Onze du Dimanche, Ntivuguruzwa Severin avuga ko iki gitekerezo cyaje ubwo bahuzaga abana bafite ababyeyi babo baba mu muryango ayoboye, ariko ubu bakaba baraguye amarembo n’abandi bana babikunze bagasabirwa uruhushya ku babyeyi babo maze bagahurizwa hamwe n’abandi.

Avuga ko aha ari naho abana basobanurirwa neza iby’iminsi mikuru ngo bayimenye ndetse bakanafashwa kwishima mu mikino itandukanye, hamwe no kumenyana. Mu busabane aba bana bagaragaza ibyishimo baterwa n’ibyo baba bateguriwe, kandi bagakangurirwa no kurangwa n’iyindi myifatire y’ikinyabupfura.

Imikino itandukanye ishimisha abana iyo bari kumwe.
Imikino itandukanye ishimisha abana iyo bari kumwe.

Gasirabo Peter, Umwe mu bashinzwe gutegura umunsi mukuru w’abana muri les onze du dimanche avuga ko buri mwaka baha noheri abana basaga 100, ariko ngo iyi gahunda igitangira mu myaka 2 ishize ntibarengaga 30.

Avuga ko kimwe mu bituma abana bakomeza kwiyongera ari ubuhamya bwiza abana hamwe n’ababyeyi babo bitabiriye bagenda baha abandi. Ikindi kandi, ngo buri mwaka bagerageza kongeramo iby’ingenzi bituma abana bishima.

Abana basobanurirwa icyo iminsi mikuru isobanuye.
Abana basobanurirwa icyo iminsi mikuru isobanuye.

Bamwe mu babyeyi bazanye abana babo muri uwo munsi bishimira iki gikorwa, aho bavuga ko mbere batabihaga agaciro ariko ubu bakaba barafashe ingamba ko nta bana babo bazongera gucikanwa.

Iki gikorwa ngo gikwiye kwigirwaho n’abandi babyeyi bavugwaho kwinezeza cyane ariko abana babo ntibitabweho.

Abana bagira ubusabane bakanasangira amafunguro.
Abana bagira ubusabane bakanasangira amafunguro.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyo ugera ku byiza wifuza ko bizaramba..iki ni igikorwa cy’akabarore kandi gikwiye gushimwa.Dushimiye cyane abitanze kugirango abana b’u Rwanda bakomeze gukuza umuco wo gusabana no gutekereza ku byiza biri imbere mu buzima bwabo.Iri ni isomo kandi ku bandi kugirango bajye bibuka ko iminsi mikuru isoza umwaka cyane cyane Noheli ari umunsi ukomeye ku bana kandi kubanezeza no gutuma bishimana biri mu nshingano z’ababyeyi babo. Congratulation LES ONZEW DU DIMANCHE

Pamphile BAKUNDUKIZE yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

iki gikorwa umuntu ntiyabura kugishima kuko usanga kirimo umutima mwiza cyane abantu bagahuza abana bagasangira bishimira ibyagezeho umwaka usozwa bagafata kandi ingamba z’umwaka ukurikiraho

isata yanditse ku itariki ya: 22-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka