Iherezo ry’abakinyi batatu batanzweho 52 000 000 ngo bige ruhago muri Valence ni irihe?

Tariki ya 22-08-2013 ni bwo uwari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda na mugenzi we Angel Maria Villar wa federasiyo ya Espanye basinyanye amasezerano y’ubufatanye yiganjemo cyane cyane kuzamura ruhago y’abana aho bamwe mu bana b’abanyarwanda bazajya bajya mu mashuri y’umupira w’amaguru muri Espagne.

Aya masezerano yaje gukurikirwa bidatinze no gutangira kuyabyaza umusaruro, aho tariki ya 20-09-2013 byahise bijya hanze ko abakinnyi batatu b’abanyarwanda bagiye kujya kwiga ruhago muri icyi gihugu ari bo Neza Anderson, Yves Rwigema ndetse na Nkizingabo Fiston berekeje mu mujyi wa Valence mu mwaka “umwe” w’amasomo ya ruhago.

Aba basore uko ari batatu bahise berekeza mu ishuri rya ruhago rya European Royal Academie ribarizwa mu mujyi wa Valance, aho bagiye bakina imikino ya gicuti itandukanye ari nako bahabwa amasomo ya ruhago nk’ababigize umwuga.

Fiston, Anderson na Yves bari bahagaze neza muri Academie ya European Royal Academie
Fiston, Anderson na Yves bari bahagaze neza muri Academie ya European Royal Academie

Intego yo kujyana aba bakinnyi kwari ukubongerera ubumenyi ndetse gahunda ari uko bazaguma kuri uyu mugabane bakabasha kugira icyo bazamarira u Rwanda ariko ibi byose bisa nkaho byabaye agatereranzamba.

Aba bakinnyi bishyuriwe na leta akayabo kangana n’ibihumbi mirongo itandatu by’ama Euro ni ukuvuga asaga miliyoni mirongo itanu n’ebyiri mu manyarwanda ( 52 000 000 Frw) .

Nubwo aya mafaranga yatanzwe yose, umusaruro w’aba bakinnyi bisa nkaho wabaye uwa ntawo kuko aba basore nyuma y’umwaka bagarutse mu Rwanda aho ubu babiri muri bo(Rwigema Yves, Nkezingabo Fiston) bakinira APR FC, ikipe batanabona umwanya ubanzamo, mu gihe Neza Anderson na we akomeje gushakisha ikipe.

Uretse kuba aba bakinnyi bataranakurikiranywe nyuma yo kuva mu gihugu cya Espagne kandi leta yari yabatanzeho amafaranga menshi, bisa nkaho n’iki gikorwa cyahise kiburizwamo cyane ko hari gahunda yo kohereza abandi bakinnyi mu bihugu nka Portugal, aho hanavugwaga ko amafaranga atazongera kubatangwaho-ibi na byo byarangiranye n’ubuyobozi bwa Ferwafa bwacyuye igihe.

Ferwafa yari yatangaje ko igikorwa cyo kohereza abakinnyi hanze y'u Rwanda kigiye kujya gikorwa buri mwaka
Ferwafa yari yatangaje ko igikorwa cyo kohereza abakinnyi hanze y’u Rwanda kigiye kujya gikorwa buri mwaka

Ubwo twavuganaga n’umuvugizi wa Ferwafa Mussa Hakizimana, yatubwiye ko amasezerano yasinywe hagati ya Ferwafa n’ishyirahamwe rya ruhago rya Espagne ntayo bazi kandi ko abo bakinnyi batatu igenda ryabo ritagizwemo uruhare n’ubuyobozi bwa Ferwafa.

“Ntabwo ari Ferwafa yabajyanye, natwe ntabwio tuzi ibyabo ntanubwo tuzi iby’ayo masezerano. Ni igikorwa cyateguwe na Augustin(Munyandamutsa) afatanyije na minisiteri bityo ni we wamenya byinshi kuri bo”.

Nubwo Mussa atangaza ibi ariko, nta gihe kinini gishize Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle yerekeje ku mugabane w’u Burayi, kandi yari yatangaje ko mubo yari busure harimo n’aba basore bakinaga muri Espagne icyo gihe…

Anderson na Fiston baherukaga kwiyereka abanyarwanda mu mukino U 20 yanganyijemo na Gabon 0-0
Anderson na Fiston baherukaga kwiyereka abanyarwanda mu mukino U 20 yanganyijemo na Gabon 0-0

Aba basore uko ari batatu ntanumwe wigeze uhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 iheruka kunganyiriza n’abarundi kuri stade ya Kigali 0-0. Impamvu irumvikana, nta cyabaye ngo bakurikiranwe ubwo bari bavuye mu gihugu cya Espagne bityo ngo babe babona umwanya uhoraho wo gukina.. izindi mpano ziri kwangirika… andi mafaranga yapfuye ubusa.

Ubwo twavuganaga numwe muri aba basore Neza Anderson, yadutangarije ko hari byinshi bigiye i Burayi ariko ko bitakunze ko bahaguma.” Twigiyeyo ruhago nkuko ari cyo cyari kitujyanye, twakuyeyo ubumenyi bwinshi gusa ubuyobozi bwatubwiye ko bitakunda kuhaguma kubera amikoro, ubu turi kugerageza kubona umwanya mu ikipe ya APR FC”.

Twashatse kuvugana na Munyandamutsa Augustin ufite ijambo kuri aba bahungu ariko ntiyabonekaga gusa uwakurikiranye umukino u rwanda rwahuriyemo na Gabon ndetse n’u Burundi mu batarengeje imyaka 20 yabonye ubuhanga bw’aba basore batatu.

Nyuma yaho ariko kubera kudakurikiranywa batangiye kuba amateka, nta we ukibitaho nta we ubavuga nyamara zari zimwe mu mpano abanyarwanda bizeragaho umusaruro mu munsi iri imbere.

Neza Anderson yabayeho kapiteni w'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20
Neza Anderson yabayeho kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20

U Rwanda rukomeje kugira ikibazo cy’ingorabahizi cyo kubona abakinnyi benshi bakina ku mugabane w’u Burayi, bamwe mu basogongeye ku mukino waho ruhago ikomoka ubu bari kurenga buhoro buhoro, ese iherezo ni irihe?

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Umva ncuti zanjye, kwiga mu burayi ntibivuga ko ugomba kugaruka ushyira abandi mu bushomeri, football yo nibindi bindi , isaba kwihangana(patience). Ibi mvuga mwabirebera kumwana witwa Freddy Adu benshi bavugaga ko ari next Pele. Uyu mwana baramwihutishije hano muri america atanjyira gukina football professionel afite imyaka 14 , ibyo ntibyamufashije na gato kuko ubu kumyaka 25 ruhago ye iraranjyiye pe. http://www.dailymail.co.uk/sport/football/article-2883596/Freddy-Adu-released-Serbian-FK-Jagodina-failing-make-single-appearance-American-living-luxury-lifestyle.html
Abo bana rero mubahe igihe , mubakurikirane rwose simbyanze ariko ntimumbwire ko baza bahita bicaza umwana wanyuze muri academy ya FERWAFA, agaca mu isonga none akaba afite umwanya muri APR. Uyu rwose no mu mutwe baratandukanye , usibye ko bashobora kuba bananganya ubumenyi bwa ruhago , undi amurusha no kuba azi imikinire yaho mu Rwanda , azi gukina ikirato nkuko mujya mubivuga. Muzakurikirane uko Patrice Evra byamugendekeye akigera mu bwonjyereza ( ibi simbivugira kugereranya ibitagererannywa ariko ndavuga nti abo bana niba bamaze umwaka umwe muri Espagne ntabwo baza bakina nka Messi wahamaze imyaka y’ubugimbi bwose).
Ahubwo nibajije ikibazo cyatuma tubona umuti kuri ibi " Ese abakinnyi bose beza ,n’abatari biyerekana bazakinira APR gusa?" Ndizera ko ushoboye gusubiza iki kibazo hari ihurizo wabonera igisubizo kubiba ku bakinnyi bo mu Rwanda cyane cyane abo bana.

Robert Kabera yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

Banyamakuru bacu, muba mukoze kutugezaho inkuru nkizi...ariko ikitubabaza nuko dushengurwa nagahinda numubabaro wibyo tubona muri Ruhago yacu. Ariko koko H.E muzehe wacu nkibi aba abizi kweri?????? turabinginze mujye mutugererayo mumutubwirire!! reba akayabo batanzweho bakaba bari murwanda? uko muzi H.E nuko akunda aabanyarwanya na football nzineza ko byakosoka. nka Ferwafa na Degol bamaze iki koko? nkomeje mvuga nazagez ejo nshingiye kubyo mbona muri ruhago yacu idasukutse. gusa. H.E turamusabye mubyubahiro bye arengere sport yacu ftbl murakoze.

David Musenge yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

de gaulle we! ngaho komerezaho nakubwiriki mpana umugabo yananira nkamwoshya

migambi yanditse ku itariki ya: 22-12-2014  →  Musubize

Ikibazo aho gishingiye si ahandi. Birashoboka ko abagiye muri Espagne atari bo bagombaga kugenda, nones se ntubona ko ntakivuyemo, n’amafranga igihugu cyabatanzeho? Erega amanyanga yose akorwa mu mpapuro ariko nyuma Terrain cyangwa physique yekana ko ibiri kurupapuro atari byo. Urugero: Muri raporo uzavuga ko umusaruro wiyongereye, ko mwejeje cyane kubera gahunda z’ubuhinzi nziza, ariko nkatwe tutamenyereye gusoma, igisubizo tuzakireba ku isoko. Nitujya guhaha tugasanga umusaruro ntawo se tuzavuga ko umusaruro wagiyehe? Ibi rero birasa n’iby’aba bahungu bagiye muri Espagne. Kandi hari abasigaye ubu baba bagiye kugera ikirenge mu cya Christiano, none dore.

hzhg yanditse ku itariki ya: 22-12-2014  →  Musubize

Ibisa n’agasigane, ibisa n’aho nta secretariat ya FERWAFA ibaho ku buryo mandat irangiye iyisimbuye ikomereza ku by’iyayibanjirije, ibisa no kwigwizaho indonke gusa, urukundo ruke rwa football muri rusange ahubwo amatiku ku mwanya wa mbere......ngibyo ibizambije football yo mu Rwanda. Irushanwa rihuza amakipe meza muri aka karere De Gaulle ati hajyeyo Etincelles ya 9 ku rutonde......De Gaulle we......ufite ikibazo.

FERWAFA ifite ikibazo yanditse ku itariki ya: 22-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka