Nyanza: Hatoraguwe gerenade eshatu ziri mu muferege

Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira, Akagari ka Nyundo mu Mudugudu wa Mugari habonetse gerenade eshatu ziri mu muferege hafi y’umuhanda, ariko bigaragara ko zimwe muri zo zari zishaje.

Nk’uko amakuru aturuka muri uyu Murenge wa Muyira abivuga, ngo izi gerenade eshatu zabonetse tariki 20/12/2014 ahagana saa moya za mu gitondo imwe, muri zo ari iyo mu bwoko bwa Stick izindi ebyiri ari izo mu bwoko bwa Totas, gusa ngo uwazihashyize ntiyabashije kumenyekana.

Grenade ebyiri mu zatowe zari izo mu bwoko bwa Totas.
Grenade ebyiri mu zatowe zari izo mu bwoko bwa Totas.

Uwitwa Kayumba Emmanuel w’imyaka 43 y’amavuko utuye muri uyu Murenge wa Muyira niwe wabanje kuzibona avuye kwahira ubwatsi bw’amatungo, ahita abimenyesha ubuyobozi nabwo bubimenyesha inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Nyanza.

Bamwe mu babonye izo gerenade bemeza ko zari zishaje gusa bakavuga ko zitari zisanzweho ngo kuko muri uwo muferege hari hasanzwe hanyura amazi kandi ari hafi y’umuhanda.

Umwe muri bo agira ati “Ni umuntu wazihashyize nko mu rukerera kuko ubusanzwe abaturage bari basanzwe bahanyura ariko ntibazibone. Buriya ni umuntu wafashe icyemezo cyo kwikuraho ibyo bisasu atinya ingaruka byazamugiraho aramutse abifatanwe”.

Grenade imwe yari iyo mu bwoko bwa Stick.
Grenade imwe yari iyo mu bwoko bwa Stick.

Mu kiganiro na Kigali Today, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyundo izi gerenade zabonetsemo, Bampire Fortunée yemeje aya makuru ko zahatowe ndetse avuga ko zahise zihakurwa nyuma yo guhanahana amakuru kuri zo babimenyesha inzego z’umutekano zibishinzwe.

Yagize ati “Ayo makuru niyo hari gerenade eshatu zatowe mu kagari kacu twabimenyesheje inzego z’umutekano ziza kuzireba zirazitwara”.

Akomeza avuga ko mu mwaka umwe ushize ayobora Akagari ka Nyundo ari ubwa mbere nawe yari yumvise amakuru arebana n’itorwa ry’ibisasu muri ako gace.

Yahise aboneraho gusaba abaturage bo muri ako kagari baba bakibitse imbunda n’amasasu yazo, gerenade n’ibindi byose biturika bikoreshwa nk’intwaro mu ngo zabo kwihutira kuzitanga bakazishyikiriza inzego z’umutekano, ngo kuko uzifatanwe abihanirwa n’amategeko.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dukomeze kwicungira umutekano maze abafite ibi bisasu bakibibitse babitange kuko dufite abashinzwe umutekano bityo tukaba tudashaka abandi bawuducungira ku buryo butazwi

seka yanditse ku itariki ya: 22-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka