Urwego rw’umuvunyi rurasaba abayobozi kujya batanga amakuru akenewe

Ishami ry’urwego rw’umuvunyi rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abakozi ba Leta riratangaza ko amakuru akenewe n’umunyamakuru cyangwa umuntu wese ushaka kumenya amakuru agomba gutangwa nta yandi mananiza.

Zimwe mu mpamvu zituma uru rwego rwibutsa abayobozi kujya batanga amakuru ni ukuba byaragaragaye ko kubona amakuru bishobora gutuma abaturage bashobora kumenya ibibakorerwa nk’uko Umukozi w’urwego rw’umuvunyi rushinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi, Véstine Niwemfura abivuga.

Niwemfura avuga ko urwego rushinzwe imyitwarire y'abakozi ba Leta rugenzura niba abasaba amakuru bayahabwa kandi neza bitaba ibyo hakabaho ibihano.
Niwemfura avuga ko urwego rushinzwe imyitwarire y’abakozi ba Leta rugenzura niba abasaba amakuru bayahabwa kandi neza bitaba ibyo hakabaho ibihano.

Ni muri urwo rwego abayobozi mu nzego zitandukanye bari guhugurwa n’uru rwego rw’umuvunyi kugira ngo basobanukirwe n’itegeko ryo gutanga amakuru ndetse n’uburyo rigomba gushyirwa mu bikorwa.

Urwego rw’umuvunyi ubu rwatangiye guhugura abagize inama njyanama z’uturere nk’urwego ruhagarariye abaturage, ariko ngo hazabaho no guhugura ibyiciro by’abaturage kugira ngo basobanukirwe n’iri tegeko.

Ku bijyanye no kuba hari abayobozi badatanga amakuru, uru rwego rugaragaza ko ari ikosa rihanwa n’amategeko arimo gucibwa amande bitewe n’uburyo amakuru atatanzwe.

Gutanga amakuru bifite inyungu zitandukanye ku baturage.
Gutanga amakuru bifite inyungu zitandukanye ku baturage.

Cyakora gutanga no kwaka aya makuru bikurikiza amategeko abigenga, ibi bikaba bituma habaho gutandukanya amakuru akenewe agomba gutangazwa n’atagomba gutangazwa, harimo nk’amakuru ashobora guhungabanya umutekano w’igihugu.

Aya makuru agirwa ibanga byazaba ngombwa ko atangazwa nyuma bigakorwa arimo agendanye n’igisirikare, ndetse n’amabanga akomeye y’igihugu.

Ibigo byigenga nabyo bishobora kutagira amakuru bitangaza iyo ashobora kubangamira umutekano w’igihugu.

Hari amakuru atemerewe gutangazwa kubera impamvu zitandukanye.
Hari amakuru atemerewe gutangazwa kubera impamvu zitandukanye.

Kuba hari ingingo zigena igiciro ku makuru runaka bitewe n’uburyo agombwa gutangwamo, umuntu uyaka ashobora gucibwa ikiguzi kugira ngo abashe koroherezwa uko ayahabwa. Iki kiguzi ariko si icy’amakuru nyirizina, ahubwo ni icy’ibikoresho bishobora kwifashishwa ngo ayabone, harimo nk’impapuro, cyangwa ibyuma by’ikoranabuhanga.

Kuri iyi ngingo abari mu cyiciro cy’abakene bafashwa guhabwa ibi bikoresho ku buntu kuko kuba bakennye bitababuza amahirwe yo kubona amakuru.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twimakaze gikorera mu mucyo maze amakuru yibyo dukora tuyatange neza bityo tube ba nkore neza bandebereho

mana yanditse ku itariki ya: 22-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka