Bugesera: Kumenya gusoma no kwandika byatumye batakibura amasoko

Abagore bibumbiye muri Koperative “COVAMAYA Imirasire” y’ababoshyi b’uduseke ibarizwa mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera baratangaza ko kumenya gusoma no kwandika byatumye bongera umusaruro ukomoka mu bikorwa byabo kuko batakibura amasoko kandi mbere barayatakazaga.

Nyirabanani Fortuné ni umwe mu bagore bo mu Murenge wa Mayange binjiye muri Koperative COVAMAYA mu mwaka wa 2011 atazi gusoma no kwandika.

Ati “byari bigoye kuba naboha uduseke twanditseho amazina cyangwa ngo mbashe gushyira ibimenyetso byanditse ku byo nabaga naboshye, bityo bikadindiza akazi kanjye dore ko Komande zisaba kwandikwaho izo njye na bagenzi banjye tutazi gusoma no kwandika ntitwazikoragaho”.

Nyirabanani avuga ko yagiraga ipfunwe ryo gusaba ubufasha ngo bamwandikire ku biseke yaboshye.
Nyirabanani avuga ko yagiraga ipfunwe ryo gusaba ubufasha ngo bamwandikire ku biseke yaboshye.

Mukantwari Alice avuga ko kutamenya gusoma no kwandika byamuteraga ipfunwe ryo gusaba bagenzi be kumushyirira ibimenyetso ku byo yabaga yaboshye, “bikaba byarashoboraga kuba intandaro yo kutabona umusaruro uhagije nk’uwa bagenzi bacu bari bazi gusoma no kwandika”.

Aba bagore bavuga ko kuri ubu ibi bibazo byamaze gukemuka ku buryo nta kibazo nk’iki bagihura na cyo, kuko nka NYIRABANANI avuga ko yinjiza ibihumbi 60 ku kwezi bitandukanye n’uko mbere atashoboraga kurenza ibihumbi 30.

Kuba ibikoresho birimo uduseke bisigaye bikorwa ku buryo bujyanye n’igihe, ikindi kandi bikaba bisaba kubahiriza ibipimo ku buryo umuntu utazi gusoma, kwandika no kubara byamugora kugira ngo abikore, ni byo byatumye umushinga wa “MILLENNIUM Villages Project” washinze iyi koperative, ari na wo magingo aya uyishakira amasoko ushyira ho gahunda yo kwigisha aba bagore kuko 80% batari bazi gusoma, kwandika no kubara, nk’uko bisobanurwa na UWINGABIRE Chantal, ushinzwe gukangurira abaturage iterambere rirambye n’ibikorwa bibyara amafaranga mu mushinga MILLENNIUM Villages project.

Uyu nawe yemeza ko umusaruro wiyingereye nyuma yo kumenya gusoma, kwandika no kubara.
Uyu nawe yemeza ko umusaruro wiyingereye nyuma yo kumenya gusoma, kwandika no kubara.

Yagize ati “ububoshyi bw’uduseke bw’iki gihe butandukanye cyane n’ubwa kera kuko ubw’ubu busaba kuba uzi kubara, gusoma no kwandika bitewe n’uko ababa baduhaye amasoko badutegeka uko icyo tubabohera kiba kingana ndetse n’ibiba byanditseho. Ubiboha rero ntiyabishobora atazi kwandika”.

Uwingabire avuga ko na we yagiraga akazi kenshi ko kubakorera ibintu byose, ariko ubu bakaba basigaye babyikorera ku buryo nabo ubwabo basigaye bishakira amasoko yewe n’ayo hanze y’u Rwanda bakayageraho, kuko ubu basigaye banigishwa indimi mpuzamahanga zibafasha kuvugana n’ababaha amasoko.

Mu bagore 196 bari muri iyi koperative, batandatu nibo batazi gusoma, kwandika no kubara ngo bitewe n’imyumvire y’uko imyaka yabo yegeye hejuru, ariko ngo gahunda ni uko nabo bazakomeza gukorwaho ubukangurambaga bakabimenya.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kumenya gusoma no kwandika bihindura ibintu byinshi mu buzima bishobora gutuma umuntu atera imbere

Darius yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

kumenya gusoma no kwandika bifite agaciro cyane ku buryo usanga ubizi ntacyo yabura mbese akaninjira no mu murongo w’abantu bajijutse

egide yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka