Inkuba yahitanye umusore w’imyaka 19

Mu mvura yaguye ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki ya 19/12/2014, mu Karere ka Rulindo inkuba yakubise umuntu ahita apfa.

Kwibuka Patrick w’imyaka 19 wakubiswe n’inkuba yari atuye mu Kagari ka Mugambazi, Umurenge wa Murambi ho mu Karere ka Rulindo.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mugambazi, Uwera Thacienne ngo Kwibuka w’imyaka 19 yishwe n’inkuba mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo yogaga ibirenge ku mbuga y’iwabo.

Uwera kandi yatangaje ko iyi nkuba yakubise Kwibuka yakubitanye ubukana bwinshi ku buryo n’ibintu byose byari hafi ye byose byatse umuriro bigashya bigakongoka.

Uwera Yagize ati “Ni mu mvura yo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, ubwo uyu musore yarimo yoga ku mbuga iwabo, Murumuna we yari amuhagaze iruhande arimo kumuhereza amazi, nibwo Inkuba yahise imukubita umuriro uraka n’ibishyimbo byari byanitse ku mbuga y’iwabo byose biragurumana. Iyi nkuba yakubitanye ubukana budasanzwe ”

Uwera akomeza avuga ko bahise bamujyana ku kigo nderabuzima cya Murambi, agapfira mu nzira bataramugezayo.

Akarere ka Rulindo ni kamwe mu turere dutanu tugize intara y’amajyaruguru, kakaba gakunze kwibasirwa n’imvura idasanzwe irimo imirabyo n’inkuba muri aya mezi asoza umwaka zikunze guhitana ubuzima bw’abantu n’ibintu.

Ubuyobozi bw’aka karere buhora bukangurira abagatuye kujya bakoresha imirindankuba cyane cyane ahantu hahurirwa n’abantu benshi nko mu nsengero, ku mashuri, mu masoko n’ahandi, mu rwego rwo kwirinda ko inkuba yakwangiza ubuzima bw’abantu n’ibintu.

Kwibuka Patrick yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye akaba yiteguraga kujya mu mwaka wa gatandatu mu Kigo cy’Amashuri cya Buyoga giherereye mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka