Guhinga ibihumyo bimuhemba nk’uwaminuje

Umuhinzi w’ibihumyo witwa Eularie Dusenge utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, avuga ko umurimo wo guhinga ibihumyo yiyemeje gukora kuva mu mwaka w’2010, umutunze kandi ukaba umuha amafaranga yenda kungana n’ay’umwarimu warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0).

Dusenge uyu ni we uhagarariye ishyirahamwe ry’abahinzi b’ibihumyo mu Rwanda. Avuga ko ubuhinzi bw’ibihumyo ari wo murimo akora umunsi ku wundi, kandi ngo n’ubwo atigeze abara neza ngo abashe kumenya amafaranga ibihumyo bimuha, ngo abona atari munsi y’ibihumbi 150 ku kwezi.

Ati “urebye amafaranga mbona yenda kungana n’umushahara w’umwarimu w’umulisansiye ku kwezi. Ngereranyije, mbona nk’ibihumbi 150 ku kwezi.”

Guhinga ibihumyo bimwinjiriza amafaranga ibihumbi 150 ku kwezi.
Guhinga ibihumyo bimwinjiriza amafaranga ibihumbi 150 ku kwezi.

Ajya kwiyemeza gukora akazi ko guhinga ibihumyo ngo yahereye ku bushakashatsi yakoze yandika igitabo gisoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0).

Agira ati “Njye nize ndi mukuru, nagiye kwiga kaminuza nari nsanzwe ndi umwarimu. Ibihumyo ni byo nakozeho ubushakashatsi njya kurangiza kaminuza. Narangije iki gitabo nararangije kumva ko ntazajya gushaka akazi, ko ubuhinzi bw’ibihumyo ari bwo ngomba gukora”.

Icyo akundira ubu buhinzi ni uko ngo budasaba ahantu hanini ho gukorera. Ati “ntibusaba ubutaka bunini. Ushobora kubyaza umusaruro ubutaka buto, ukiteza imbere. Ikindi kandi, dukoresha ibisigazawa by’ubuhinzi ubundi bidakenerwa. Bigatuma uzamura ubuhinzi bwawe kandi wakoresheje ibintu bidahenze”.

Ubuhinzi bw'ibihumyo ngo ntibusaba ubutaka bunini.
Ubuhinzi bw’ibihumyo ngo ntibusaba ubutaka bunini.

Muri ibi bisigazwa mu buhinzi Dusenge avuga harimo ibitiritiri, ibikenyeri, … bifashisha iyo bari gukora imigina y’ibihumyo, ari yo baba bazatera hanyuma bakeza ibihumyo. Kubera ko hari abahinzi b’ibihumyo batazi gukora imigina, abayikora na yo bayikuramo amafaranga.

Inzu bahingamo ibihumyo na yo ntihenze kuko akenshi iba yubakishije ibiti n’amashara. Icyakora, abateye imbere bashobora no kubihinga mu nzu isanzwe, icya ngombwa ni ukuba bafite uburyo bwo kuyishyiramo ubukonje ndetse n’ubushyuhe bukeya ibihumyo biba bikeneye kugira ngo byere.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Twifuza ko mwadufasha kutugezaho imigina muri kaminuza ya busogo kuko dushaka kuyihinga tubikoreraho ubushakashatsi murakoze.

Dusabirane Florent yanditse ku itariki ya: 19-09-2022  →  Musubize

Ni gute umuhinzi wibihumyo abona isoko?

Muhawenimana Didier yanditse ku itariki ya: 7-09-2020  →  Musubize

Ese mwadufasha kuduha amahugurwa yubuhinzi bwibihumyo ko nabihinze ntibyere

pierre yanditse ku itariki ya: 20-10-2020  →  Musubize

muraho , mfite umushinga w’ibihumyo mudufashije mwaduha numero zanyu ,mukatugira Imana, murakoze

eullalie yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

muraho, ko mfite imushinga w’ibihumyo wadufasha mukaduha numero zanyu ,kugirango mungire Imana
,murakoze.

eullalie yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Jyewe rwose nemeracyane ubuhinzi bw, ibihumyo ariko mfite impungenge z,isoko sinsobanukiwe niba abantu baramenye kubirya ari benshi .mwansobanurira

Judith yanditse ku itariki ya: 26-08-2020  →  Musubize

nshaka gutangira guhinga ibihumyo mwaduha nimero zanyu kugirango tubavugishe mutugirire inama

alias yanditse ku itariki ya: 23-11-2019  →  Musubize

Mwadufasha mukaduha nomero ze ko nange nifuza guhinga ibihumyo?mumfashe munsubize

Twizerimana elyse yanditse ku itariki ya: 31-10-2019  →  Musubize

Nshaka guhinga ibihumyo mwamfasha? mumpe nomero tuvugane. Murakoze!

Niyonkuru schadrack yanditse ku itariki ya: 19-03-2019  →  Musubize

MURAKOZE CYANE MWADUHAYE NUMBER ZE NIBA BISHOBOKA

KIKI yanditse ku itariki ya: 7-11-2017  →  Musubize

UBUHINZI BW’IBIHUMYO NDUMVA ARI BWIZA CYANE.

NIBA BYASHOBOKA UWO MUVANDIMWE YADDUHA CONTACT ZE TUKAZAKORA URUGENDO SHURI TUKAMWIGIRAHO.

DUSOJE TUBASHIMIRA, IMANA IBAHE UMUGISHA.

MBARUSHIMANA JEAN DE DIEU yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Nanjye mumfashije mwampa number yuwo mubyeyi pe

Hilary Mwizerwa yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

MURAHO MUMBABARIRERE kuba mbandikiye naratinze nagiraga mbabaze ko nahinze ibihumyo bikaba byaratewe n umswa mwanfasha mukabwira uko nabigenza murakoze

michel yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka