Gisagara: Barasaba ko ubufasha bwo kubakirwa bwakwihutishwa

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gisagara bavuga ko batishoboye ariko ubufasha bwo kubakirwa bukaba bwaratinze kubageraho mu gihe ahandi mu Rwanda hagenda hagaragara ibikorwa byo kubakira abatishoboye, barasaba ko bwakwihutishwa kuko babayeho nabi.

Umuryango wa Vianney Hatungimana utuye mu kagari ka Rwanza umurenge wa Save muri aka karere ka Gisagara ni umwe mu igaragaza ko itishoboye kandi ituye mu nzu imeze nabi.

Izo ni zimwe mu nzu abatishoboye bo mu karere ka Nyamagabe babamo.
Izo ni zimwe mu nzu abatishoboye bo mu karere ka Nyamagabe babamo.

Uyu mugabo w’imyaka 60 n’umugore we ndetse n’umwana wabo inzu batuyemo bigaragara ko ari nto cyane, nta sakaro ifite isakaje shitingi nayo igiye itobaguritse, nta gikoni bagira ni nayo bacanamo.

Hatungimana avuga ko afite uburwayi bwo mu mutwe bujya bumufata akikubita hasi bityo akaba atabasha kwiyubakira kandi ngo nta n’ubushobozi yabona bwo kubakisha inzu ibakwiye we n’umuryango we.

Avuga kandi ko ikibazo cye kizwi n’ubuyobozi kuko bakuwe muri nyakatsi basezeranywa kubakirwa ariko ubu hakaba hashize igihe kigera ku mwaka baba muri iyi bagerageje kwiyubakira idafite uko imeze bategereje ko bakubakirwa.

Ati”Tubayeho nabi nyine muri iyi mubona dutegereje ubufasha, iyo imvura iguye mu ijoro umugore aheka umwana tugategereza ko ihita kuko imivu iba itemba maze tukongera tukareba ahumutse tukaryama, kumanywa ho twugama mu baturanyi.”

Kuba uyu muryango utishoboye bigaragazwa kandi na bamwe mu baturanyi bawo, aho bavuga ko wari ukwiriye kubona ubufasha bw’inkunga zigera ku bandi nabo zikawugoboka.

Jean Paul Maniraho umuturanyi wawo ati “Bakeneye gufashwa rwose, iyo imvura iguye baza gusaba ubwugamo naho shitingi basakaje nayo bayihawe n’abaturanyi.”

Kimonyo Innocent umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Save avuga ko iki kibazo gihuriweho n’abatishoboye batandukanye,ariko akaba yizeza uyu muryango ko mu gihe cya vuba nawo ugiye kubakirwa.

Ati “Hari abatishoboye batarubakirwa ariko bitewe n’ubushobozi bwabo bakaba bafite aho bagiye bacumbitse n’uyu muryango ukaba uri muri abo ariko mu gihe cya vuba ku bufatanye n’abaturage tukaba tuzabubakira.”

Gahunda yo kubakira abatishoboye mu karere ka Gisagara iracyakorwa, hakaba hari imirenge irimo n’uyu wa Save ikigaragaramo abasenyewe nyakatsi bagitegereje kubakirwa kuri ubu bagituye nabi.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka