Rusizi: Ikibazo cy’abana b’abakobwa bagenda bakuramo inda gikomeje guhindura isura

Bamwe mu babyeyi bo mu mirenge iherereye mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi baratangaza ko ikibazo cy’abana b’abakobwa bagenda bakuramo inda kigenda kirushaho gukaza umurego uko iminsi igenda icyanamo, aho bavuga ko ahanini giterwa nirari ry’ikigihe kimwe n’umuco wo kudahana abana.

Ahakunze kugaragara icyo kibazo ni mu mirenge iherereye mu kibaya cya Bugarama irimo uwa Gitambi , Bugarama na Muganza. Ababyeyi bavuga ko mugihe cyabo nta mukobwa wapfaga gutwara inda niyo byabaga ngo umukobwa ntiyatinyukaga kuba yagaragara hanze kubera ko yabaga asa n’uwagushije ishyano cyangwa akajya kwiyahura.

Ibyo ngo bitandukanye n’ibyikigihe aho burimunsi usanga abakobwa benshi batwara inda kandi bakazikuramo cg bakabyara abana bakabajugunya mumisarani, nk’uko bitangazwa n’umwe muri aba babyeyi witwa Bajyimpaka Kalisa.

Aba babyeyi batangarije Kigali today ko ibyo basigaye babona ari ishyano cyakora ngo ntibakibitindaho kuko basanga ari ibihe by’imperuka bigenda bihindagurika.

Mutabazi Charles we avuga ko Irari ryabana babakobwa bifuza ibintu ngo risigaye ribatera guta amashuri bakajya mumijyi nka za Kigali , Kamembe , Gitarama n’ahandi gushakakira amafaranga mu bagabo nyuma bakagarukana inda zitifujwe.

Aba babyeyi bavuga ko bifuza ko hakorwa ubukanguramba bwo gushaka uburyo hakumirwa icyo kibazo kuko ngo kimaze kubarenga.

Ku rundi ruhande hari ababyeyi bavuga ko ikibazo cy’imyambarire mibi ku bakobwa kimwe n’amafirimi abana b’abakobwa n’abahungu birirwa bareba ngo bituma bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bigatuma inda zitifujwe zigwira.

Ibyo bikaba ari byo basabira ubuyobozi kubafasha guhindura imyumvire y’urwo rubyiruko kuko ruri kugana ahatari heza.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muganza ukunze kubonekamo ikibazo cyo gukuramo inda ku bana b’abakobwa, buvuga ko ikibitera ari ababyeyi bakomeza kubyara abana benshi badafitiye ubushobozi bityo kubakurikirana bikababera ingorabahizi arinayo mpamvu abana babakobwa batwara inda zitufujwe.

Cyakora bavuga ko bafashe ingamba zo guhangana nacyo bashishikariza ababyeyi kuboneza urubyaro nizindi nama birinda n’ikibazo cy’ubuharike gikunze kuhagaragara, nk’uko bitangazwa n’ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage muri uwo murenge Nyampundu Pasificque.

Usibye izo ngamba zafashwe ababyeyi bo mukibaya cya Bugarama ngo barifuza ko habaho ibihe byinshi byo kubahuriza hamwe nabana babo bakabaganiriza kugirango icyo kibazo kirangire.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka