Hari abingingirwa kwishyura inguzanyo za SACCO abandi bo bakanangira burundu

Bamwe mu bayobozi ba SACCO zo mu karere ka Burera batangaza ko hari bamwe baka inguzanyo muri ibyo bigo by’imari bakingingirwa kuzishyura bamwe bo ngo bakanangira ntibazishyure kandi ngo bafite ubushobozi bwo kwishyura.

Aba bayobozi ba SACCO bavuga ibyibanze byemerera umuntu guhabwa inguzanyo harimo ko uwo muntu agomba kuba afite konti muri SACCO kandi akanerekana ingwate y’iyo nguzanyo agiye kwaka.

SACCO ni ibigo by'imari byegerejwe abaturage ngo bibazamure mu iterambere. Hari abakamo inguzanyo bakazishyura bigoranye cyangwa bakanangira kuzishyura.
SACCO ni ibigo by’imari byegerejwe abaturage ngo bibazamure mu iterambere. Hari abakamo inguzanyo bakazishyura bigoranye cyangwa bakanangira kuzishyura.

Ngo mbere yo gutanga inguzanyo babanza kwigisha ugiye kuyihabwa bakamwereka uburyo azayikoresha neza kugira ngo bitazamugora kuyishyura. Gusa ariko ngo abahabwa inguzanyo siko bose bazishyura hakurikijwe amasezerano baba bagiranye na SACCO.

Mugabo Ntaganda René, umuyobozi wa SACCO Rebakure yo mu murenge wa Rusarabuye, avuga ko muri miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda, iyo SACCO yagurije abaturage, arenga miliyoni ebyiri, abo yagurijwe batinze kuyishyura ngo kuburyo bakeka ko bashobora kuyambura iyo SACCO.

Agira ati “Hari abo duha amafaranga niba yaragenewe ubucuruzi akayajyana mu kubaka. Niba yari agenewe gucuruza rero akayubakisha icyo gihe mu kwishyura inguzanyo bizamugora.

Umuyobozi wa SACCO yo mu murenge wa Rusarabuye avuga abanangira kwishyura baba bafite ubushobozi bwo kwishyura.
Umuyobozi wa SACCO yo mu murenge wa Rusarabuye avuga abanangira kwishyura baba bafite ubushobozi bwo kwishyura.

Akaza wenda agamije gukoresha nk’ubukwe tukamuha amafaranga hanyuma kuzayishyura bikamugora. Abo ngabo tugenda tubigisha ariko aho bigeze twitabaje inkiko harimo abo twamaze kurega.”

Ikindi ngo ni uko abanangira kwishyura usanga bafite n’ubushobozi bwo kwishyura. Bakanga kwishyura bumva ko amafaranga bagujije ari aya Leta, ko kuyagumana nta kibazo byatera SACCO.

Nzabagerageza Aloys, umuyobozi wa SACCO Rugezi, yo mu murenge wa Rwerere, we avuga ko mu kugaruza inguzazo binginga abazihawe kugira ngo bazishyure. Ngo kuko kujya kurega uwanze kwishyura bica intege abandi, bakavuga ko SACCO nazo zije guteza imitungo y’abaturage.

Nzabagerageza akomeza yungamo ko abanangira kwishyura cyangwa abishyura bigoranye ari abantu avuga ko bajijutse, bafite amafaranga. Ngo abaturage basanzwe bagurijwe ayo kwishyura mitiweri, ayo mu buhinzi, abagurijwe amafaranga y’ishuri bo bayishyura neza.

Agira ati “Abantu bajijutse usanga kenshi aribo bakunze kugira icyo kibazo. Ukabona acuruza ariko kwishyura (bikagorana), niba aba atekereza ko ubucuruzi bwe bwagabanuka!”

Ukurikije ibyo abayobozi ba SACCO bavuga wakumva ko SACCO nazo zishobora kuzahomba zikamera nka bya bigo by’imari byahombye, amafaranga y’abaturage zari zibitse akajyanwa na ba bihemu. Gusa ariko aba bayobozi bo bahamya ko SACCO zo zidashobora guhomba.

Mugabo agira ati “Icya mbere zifite ubuyobozi buzikurikirana umunsi ku munsi, hanyuma banki nkuru y’igihugu nayo iradukurikirana umunsi ku munsi. Ikigo cy’igihigu gishinzwe amakoperative (RCA) kiradukurirana.

Ariko na SACCO ubwayo, abakzi, inzego za SACCO nazo zikurikirana umunsi ku munsi imitangire n’imyishyurize y’amafaranga aba yatanzwe.”

Nzabagerageza we avuga ko iyo babonye inguzanyo batanze inyinshi zitari kwishyurwa uko bikwiye baba barekeye aho gutanga izindi nguzanyo ahubwo bakabanza kugabanya izo baba baratanze.

SACCO zifite amabwiriza zahawe na banki nkuru y’u Rwanda yo guhora zigenzura, zikishyuza abahawe inguzanyo, bakishyurira ku gihe. Ngo kuko iyo inguzanyo zitarishyurwa zibarirwa mu kigero cya 5% by’inguzanyo zose zatanzwe, icyo gihe SACCO ngo iba iri mu bibazo byayigusha mu gihombo.

SACCO ni ibigo by’imari byagerejwe abaturage kugira ngo babitsemo kandi banakemo n’inguzanyo bityo bikure mu bukene. Bivuga ko amafaranga yose ibyo bigo by’imari bibitse ari ay’abaturage.

Uwatse inguzanyo akanga kuyishyura cyangwa akayishyura bigoranye aba ari guhombya abaturage babikijemo ayo mafaranga. Kuburyo abandi bakwakamo inguzanyo ntayo babona cyangwa bikanaviramo SACCO guhomba.

Bitewe n’ingano y’inguzanyo umuturage yatse, ahabwa igihe ntarengwa cyo kuba yayishyuye agashyiraho inyungu ya 2% by’amafaranga y’u Rwanda.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyo ni biki ariko hari amategeko Sacco nayo yagakwiye gukoresha ayo mategeko

Sonia yanditse ku itariki ya: 20-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka