Bugesera: Babiri bafunzwe nyuma yo gufatanwa ibyibano

Kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera, hafungiye abasore babiri aribo; Musemakweri David w’imyaka 25 y’amavuko na Nkurunziza Jean Marie w’imyaka 23 y’amavuko, nyuma yo gufatanwa ibikoresho bitandukanye byagiye byibwa mu mazu y’abaturage.

Mu gitondo cyo kuwa 19/12/2014 ku isaha ya saa kumi za mugitondo nibwo Musemakweri yatawe muri yombi n’inkeragutabara zicunga umutekano mu Mudugudu wa Rugarama ya I mu Kagari ka Nyamata ville mu Murenge wa Nyamata, nk’uko bivugwa na Bizumuremyi Damascène, umwe mu nkeragutabara zabafashe.

Ati “twamufashe apakiye ibyo byose yibye abijyanye muri uwo rukerera, tumubajije ibyangombwa by’ibi atwaye arabibura ahubwo avuga ko yimutse agiye mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Nyabihu”.

Bizumuremyi avuga ko bari bafite amakuru y’abaturage bahoraga bababwira ko bibwa ibikoresho byo mu nzu ariko bakayoberwa ababyiba.

Musemakweri yafatanwe amasafuriya manini agera ku 8, amaradiyo n’ibikoresho byayo atatu, imyenda, inkweto, insakazamashusho (televiseur) 2 n’ibindi bikoresho byinshi, ariko agahakana ko yabyibye.

Ati “sinabyibye ariko nagiye mbigura n’abantu batandukanye, ubu nkaba nari mbijyanye iwacu mu karere ka Nyabihu”.

Abajijwe uwo babiguze nibwo yazanye Nkurunziza Jean Marie kuko yamugurishije bimwe muri ibyo bikoresho birimo nka radio n’ibindi.

Aba basore hari hashize igihe bafunguwe dore ko n’ubusanzwe bagiye bafatirwa mu makosa atandukanye arimo ubujura ndetse no kunywa ibiyobyabwenge.

Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Bugesera, Supt. Richard Rubagumya arasaba abaturage gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo abanyabyaha bamenyekane batarakora ibyaha.

“Muri ibi bihe bisoza umwaka turabasa kwicungira umutekano bakorana n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano kugira ngo umutekano ucungwe neza kandi ntawe ubangamiye undi,” SP Rubagumya.

Polisi ibakurikiranyeho icyaha cy’ubujura buciye icyuho gihanwa n’ingingo ya 300 na 301 yo mu gitabo cy’amategeko y’u Rwanda ahana ibyaha, iteganya ko bahanishwa igifungo cyo kuva ku mezi 6 kugera ku myaka 2 ndetse bagacibwa ihazabu yikubye kabiri agaciro k’ibyo bari bibye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MUBAKANIRE URUBAKWIYE ABANTUNKABO NANGE BANGEZEHO VUBAHA NIJORO MUMURENGE WA MAYANGE IBYO BANKOREYE NI MANA IBIZI NABAIBONYE

VEDA yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka