RDF yigishije ibindi bigo uburyo bwo gutegura amahugurwa

Abanyarwanda basanzwe mu mirimo itandukanye mu gihugu basoje amahugurwa yateguwe n’ingabo z’igihugu (RDF) ku gutegura amahugurwa n’uburyo utanga amahugurwa agomba kwitwara kugira ngo ubumenyi atanga bwumvikane.

Ayo mahugurwa y’iminsi itatu yaberaga mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro (Rwanda Peace Academy) rya Rwanda Defense Force (RDF) yasojwe kuri uyu wa gatanu tariki 19/12/2014. Col. Jill Rutaremara uyobora iryo shuri yavuze ko mu guhugura abantu, kugira ubumenyi gusa bidahagije ugomba no kuba usobanukiwe uburyo wabutambutsamo.

Abahuguwe uko ari 10 bafata ifoto y'urwibutso n'abarimu ndetse n'abayobozi ba RPA.
Abahuguwe uko ari 10 bafata ifoto y’urwibutso n’abarimu ndetse n’abayobozi ba RPA.

Col. Rutaremara aragira ati: “Kwigisha bisaba ibintu bibiri; ubumenyi bw’ibyo wigisha, icya kabiri bisaba kuba uzi uburyo bwo gutanga ubwo bumenyi (techniques) ni cyo amahugurwa yari abereyeho.”

Guhugura bisaba kumenya abantu bari mu mahugurwa abari bo n’umwanya ugomba gukoresha kugira ngo ubutumwa utambutsa bwumvikane hamwe no gukora ibishoboka byose abagukurikiye ntibasinzire; nk’uko Umuyobozi wa RPA yakomeje abishimangira.

Abitabiriye amahugurwa bakurikira umuhango wo gusoza.
Abitabiriye amahugurwa bakurikira umuhango wo gusoza.

Amahugurwa muri iki gihe akunda kwitabirwa n’abantu bakuze bafite ubumenyi n’ubunararibonye butandukanye, amahugurwa aba agamije kubakangura ku byo bazi. Ngo ni byiza ko amahugurwa aba umwanya wo kuganira abantu bagasangira ibyo bazi.

“Ntabwo muri iki gihe igishyizwe imbere ari ukwigisha abantu bakuze nk’aho ubarusha, uze ubabwire ubasigire iminota ibiri yo kubaza. Ni bya bindi bya kera ko ubarusha ubumenyi. Iki gihe abantu bafite uko bigisha, igihe kinini bagiharira kungurana ibitekerezo,” Col. Rutaremara.

Coll. Jill Rutaremara n'umukozi wa UNITAR bafatanyije gutegura amahugurwa.
Coll. Jill Rutaremara n’umukozi wa UNITAR bafatanyije gutegura amahugurwa.

Mu minsi itatu bari bamaze mu mahugurwa, abantu icumi bitabiriye amahugurwa barimo abagore bane bashimangira ko hari byinshi bungutse bizafasha mu kazi kabo.

Andrew Rucyahana ni umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa, avuga ko yarushijeho gusobanukirwa uko amahugurwa atandukanye ategurwa, ibisabwa n’uko yegera abitabiriye amahugurwa kugira ngo arusheho gutanga umusaruro.

Andrew Rucyahana (umwe mu bitabiriye amahugurwa) ashyikirizwa inyemezabumenyi.
Andrew Rucyahana (umwe mu bitabiriye amahugurwa) ashyikirizwa inyemezabumenyi.

Kongerera ubumenyi abakozi ni inshingano ya Leta ndetse n’ibigo bitandukanye kugira ngo barusheho gutanga umusaruro, amahugurwa nk’aya y’abahugura kandi bashoboye ni inzira yo kugera ku musaruro wifuzwa mu nzego zitandukanye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko ni byo kuko ishuli ry’inyakinama rimaze gutera imbere mu bijyanye no gutegura no gutanga amahugurwa kandi kuba batangiye gusangira ubumenyi n’ibindi bigo

kiberinka yanditse ku itariki ya: 20-12-2014  →  Musubize

rdf komeza imihigo unahugura abanyarwanda cg se abandi bose bazaza bakugana maze ubabere ingabo ibahoraho

gitenge yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka