Nyanza: Umwe yafashwe yiba insinga z’amashanyarazi babiri baracika

Ahishakiye Anaclet w’imyaka 22 y’amavuko uvuka mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga yafashwe n’abashinzwe umutekano mu rukerera rwo ku wa 19/12/2014 yiba insinga z’amashanyarazi mu Mujyi wa Nyanza, babiri bari kumwe nawe baracika.

Uyu musore avuga ko muri uyu mugambi w’ubujura bw’inziga z’amashanyarazi we yari umufasha wabo bajura bari kumwe nawe bahise banatoroka akaba ariwe utabwa muri yombi.

Agira ati “Njye nta bumenyi mfite mu by’amashanyarazi ahubwo muri iyi gahunda yo kwiba njye nari umufasha w’abari abajura nkanabacungira n’ubwo icyari kigenderewe cyapfubye akaba arinjye ufatwa”.

Avuga ko izi nsiga z’amashanyarazi barimo biba zifite isoko mu Karere ka Muhanga ndetse ngo bari banafite imodoka yagombaga kuza kuzitwara.

Ahishakiye avuga ko yari umufasha w'abajura bari bibye insinga z'amashanyarazi mu mujyi wa Nyanza.
Ahishakiye avuga ko yari umufasha w’abajura bari bibye insinga z’amashanyarazi mu mujyi wa Nyanza.

Abazwa abo bari kumwe muri uyu mugambi wo kwiba izi nsinga z’amashanyarazi yasubije ko uwo yibuka bamwita “Gikongoro” undi ngo ntabwo azi amazina ye kuko bwari ubwa mbere bari bafatanyije muri bwo bujura.

Ubwo yari mu maboko y’inkeragutabara zishinzwe umutekano mu mujyi wa Nyanza yimeraga uruhare rwe muri uyu mugambi wo kwiba izi nsiga z’amashanyarazi, ndetse agasaba n’imbabazi mu gihe yari agitegereje gushyikirizwa polisi.

Ukuriye ishami ry’amashanyarazi mu Karere ka Nyanza, Habimana Théogène avuga ko ubujura bw’izi nsinga bwamenyekanye mu gitondo cyo kuwa gatanu mu gihe byari bimaze kumenyekana ko hari ibice bimwe na bimwe byabuzemo amashanyarazi kubera insiga zari zibwe, ndetse bikaba Atari ubwa mbere bibwa insinga.

Agira ati “Ubujura bw’insiga z’amashanyarazi burakabije muri iyi minsi mu karere ka Nyanza kuko mu cyumweru gishize nabwo hari ahandi mu mujyi wa Nyanza hibwe insiga z’amashanyarazi”.

Avuga ko bari bafite n'imodoka iri buze kuzitwara dore ko ngo zifite isoko mu Karere ka Muhanga.
Avuga ko bari bafite n’imodoka iri buze kuzitwara dore ko ngo zifite isoko mu Karere ka Muhanga.

Ngo izo nsiga zo mu bwoko bwa Cuivre (umuringa) zibwa barazishishura bakazigurisha zayongeshwejwe zikavanwamo ibintu bitandukanye bw’agaciro.

Uyu mukozi w’ikigo cy’igihugu gushinzwe ingufu (REG) mu karere ka Nyanza akomeza asobanura ko izi nsinga zari zibwe zifite metero 200 kandi ngo metero imwe y’urutsinga igurishwa hejuru y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda, ngo nicyo gituma abantu barara amajoro bazishakisha uruhindu ngo zibwe.

Kwiba izi nsinga z’amashanyarazi ni ukubangamira ibikorwa remezo ndetse n’iterambere rusange ry’abaturage, nicyo gituma buri wese asabwa gukomeza kuba ijisho akarinda izi nsinga z’amashanyarazi aho zaba ziri hose mu gihugu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka