Kirehe: Bahangayikishijwe na malariya yibasiye akarere kabo

Abaturage bo mu Karere ka Kirehe batewe ubwoba na malariya ikomeje gufata indi ntera muri aya mezi atatu ashize.

Ubwo Kigali today yageraga mu kigo nderabuzima cya Kirehe yahasanze umubare w’abaturage benshi baje kwivuza bavuga ko barwaye malariya. Abavuganye nayo batangaza ko malariya muri iki gihe ari nk’icyorezo bakaba bahangayikishijwe n’uburyo ikomeje kubabuza amahoro.

Marie Tumukunde ati “Ikibazo cya malariya kimeze nabi ubu sinzi uko yaje imeze kuko irafata no mu bwonko umuntu agasara, niba uvuye kwivuza none ejo urasubirayo sinajyaga ndwara pe! ariko muri iki gihembwe nivuje inshuro eshatu abana bo sinabara”.

Umubare w'abivuza Malariya warazamutse cyane.
Umubare w’abivuza Malariya warazamutse cyane.

Kambanda Célestin ati “Malariya muri iki gihe cy’imvura sinzi uko imeze, none se ko n’inzitiramibu tuziraramo sinzi aho umubu unyura, imvura nyinshi yaguye niyo yatuzaniye malariya, nk’ibyo bigori bikikije urugo ibyo bigunda mbese aho bukera malariya iratumara turaza bakatuvura tukoroherwa ikagaruka”.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kirehe, Dukuzumuremyi Narcisse aravuga ko malariya imaze gufata intera ndende mu mezi atatu ashize. Yavuze ko uko iminsi ishira ari nako umubare w’abarwayi ba malariya ukomeje kwiyongera.

Ati “mu kwezi kwa Kanama abarwayi twakiriye bari 3826 abarwaye malariya bari 427 bangana na 12%. Umubare ugenda uzamuka kugera aho m’Ugushyingo twakiriye abarwayi bagera ku 7812 harimo 4537 barwaye malariya bakabakaba 60%, ubu mu byumweru bibiri bishize by’uku kwezi k’Ukuboza twakiriye abarwayi ba malariya hafi 3000”.

Usanga hari umubyigano w'abaza kwivuza.
Usanga hari umubyigano w’abaza kwivuza.

Aravuga ko abaganga bavunika cyane ngo nta muganga utaha mbere ya sa moya (z’ijoro) kandi bagenewe gutaha sa kumi n’imwe, ibyo ngo bamaze kubimenyera. Dukuzumuremyi avuga ko kuba abaturage bashobora kuba baradohotse kurara mu nzitiramubu bikaba biri gutuma malariya yiyongera.

Ati “ikintu dukeka cya mbere ni uko abaturage badohotse mu kuryama mu nzitiramibu n’ubwo ubaza bakakubwira ko zashaje umuti washizemo. Mbere twakiraga abaturage ba rubanda rugufi ariko ubu turakira n’abo usanga bajijutse baje kwivuza, ndasanga kudohoka mu kurara mu nzitiramibu ari byo nyirabayazana”.

Dukuzumuremyi avuga ko mu byumweru bibiri bishize bamaze kwakira abarwayi ba Malariya hafi ibihumbi bitatu.
Dukuzumuremyi avuga ko mu byumweru bibiri bishize bamaze kwakira abarwayi ba Malariya hafi ibihumbi bitatu.

Bamwe mu baturage bakomeje kuvuga ko inzitiramibu bafite zabasaziyeho ku bw’ibyo bakaba bakomeje kuzikoresha ibindi bikorwa zitagenewe nko kuzubakisha inzu z’amatungo n’ibindi. Bakomeje gusaba Leta kubafasha kubona izindi nk’uko isanzwe izibahera ubuntu.

Dukuzumuremyi yavuze ko Minisiteri y’ubuzima binyuze mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) yabasabye kubarura abakeneye inzitiramibu ngo zikaba ziri hafi kubageraho, ariko ngo mu gihe zitegerejwe bagomba gukoresha neza izo basanganwe bitabira kuziraramo, bakuraho n’ibigunda bikikije ingo zabo, kandi bakagana ivuriro ribegereye bakivuza kare mu rwego rwo gukomeza kwirinda malariya.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka