Nyamasheke: Umugabo yakubise umugore we agafuni Imana ikinga ukuboko

Umugabo witwa Munguyiko utuye mu muduGudu wa Rumamfu mu Kagari ka Nyakabingo mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke yakubise umugore we Vuguziga agafuni mu mutwe ntiyahita apfa.

Hari mu masaha ya saa tatu z’umugoroba kuwa 18/12/2014, ubwo uyu mugabo yavaga ku kabari agatongana n’umugore we agahita amukubita agafuni rimwe mu mutwe akiruka agahunga kugeza magingo aya.

Nk’uko bitangazwa n’uyu mugore, ngo umugabo yaje yanyoye ashaka amafaranga bari bakoreye agera ku bihumbi 18. Aya mafaranga ngo umugore yifuzaga ko yakoreshwa mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza ariko umugabo we ashaka kuyakoresha mu nyungu ze, mu gihe batabyumvaga kimwe umugabo ngo yabanguye agafuni aramukubita ubundi ariruka ajya kwihisha.

Agira ati “yashakaga amafaranga yo kujyana mu nyungu ze kandi mbona batangiye kutwaka amafaranga y’ubwisungane mfata icyemezo cyo kubyanga arangije ankubita ifuni”. Gusa uyu mugore avuga ko umugabo akwiye kugirirwa imbabazi kuko ngo yabitewe n’inzoga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabingo, Munyanziza Bosco, avuga ko akimara kubyumva yihutiye kujyana umurwayi kwa muganga no kubimenyesha abashinzwe umutekano.

Agira ati “abaturage bakimara kumpuruza nahise mbasaba kumujyana kwa muganga, mpita mbimenyesha inzego z’umutekano, zikaba zikimushakisha kugera magingo”.

Uyu mugore wakubiswe agafuni ari kuvurirwa mu bitaro bya Kibogora, mu gihe umugabo agishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Munguyiko na Vuguziga bari bafitanye abana 6. Munguyiko yari amaze umwaka urenga ari mu Murenge wa Macuba bivuze ko ari umwimukira waturutse mu Murenge wa Kanjongo, ngo bikaba bimaze kuba akamenyero ko we n’umugore we badakunze kuvuga rumwe ku mikoreshereze y’amafaranga, mu gihe umugabo ngo yifuza yose kuyamarira mu kabari.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka