Muhanga: Ba nyir’utubari ni bo ba nyirabayazana b’ubusinzi- CSP Mukama

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo (RPC), Chief Superintendant (CSP) Simon Pierre Mukama arasaba abafite utubari kudakomeza guha inzoga abantu bigaragara ko bamaze gusinda.

CSP Mukama avuga ko ba nyir’utubari ari bo ba nyirabayazana b’ubusinzi kuko batajya bamenya gucunga umuntu wasinze kubera ko aba yishyura amafaranga, ahubwo bakamuhata inzoga bigatuma ashobora no kuhasiga ubuzima.

Agira ati « usibye kuba nta n’amafaranga menshi abanyarwanda bafite yo kunywera, umuntu unywa inzoga akiyibagirwa aba yihemukira. Wowe niba ufite akabari ugatuma umuntu asinda ukamwaka amafaranga, ukareka akagenda adandabirana mu muhanda, wagiye uduhamagara aho kugira ngo umuntu agende agwe mu nzira kandi yanywereye iwawe ».

RPC Mukama, avuga ko baherutse gutoragura umurambo w’umuntu wasinze akagwa mu kidendezi cy’amazi, bawusaka bagasanga afite icupa rya kanyanga mu mufuka, ibi ngo bikaba bigaragaza uburyo ba nyir’utubari batita ku bakiriya babo, akabibutsa ko niba badashoboye kubacumbikira igihe babona bahaze isindwe, bakwiyamabaza polisi ikabafasha.

CSP Mukama asaba abfite urubari kutuhira inzoga abantu bamaze gusinda.
CSP Mukama asaba abfite urubari kutuhira inzoga abantu bamaze gusinda.

Uretse abafite utubari basabwe gukunda abakiriya babo ntibabahate inzoga kandi bamaze gusinda, mu nama yabaye tariki ya 15/12/2014 yahuje Polisi n’abafite aho bahurira n’abantu benshi hagamijwe gukaza ingamba zo kubungabunga umutekano mu minsi mikuru, abatwara abantu kuri moto ndetse n’abafite insengero nabo basabwe kwirinda icyahungabanya umudendezo w’abantu mu misni mikuru.

Nk’uko RPC Mukama yabivuze, Abamotari mu minsi mikuru usanga batwara moto basinze bigatuma impanuka ziyongera mu gihe abantu baba baziko bari kwishimisha.
Aba kandi ngo nibo batwara abagizi ba nabi aho gutanga amakuru ngo bafatwe bashyikirizwe inzego z’umutekano, ibi bigatuma umutekano uhungabana.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Uhagaze françois we yagarutse ku bijyanye n’insengero zitegura ibiterane muri iyi minsi akavuga ko bagomba kujya basaba uburengenzira, kimwe n’abafite ibirori byo kurara babyina, kugira ngo hatagira ababangamira abandi.

Ikibazo cy’umutekano muri iyi minsi mikuru kirimo kuganirwaho mu bice bitandukanye mu gihugu, mu Karere ka Muhanga bakaba basabwa gukaza amarondo, gutangira amakuru ku gihe ahagaragaye ikibazo, ndetse no kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka