Rusizi: Guhahirana na RDC bituma batamenya neza akamaro ka EAC

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi baratangaza ko batarasobanukirwa neza akamaro ko kuba u Rwanda rwarinjiye mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuko ahanini bakunze guhahirana n’abaturanyi babo bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) kandi bo batabarizwa muri uwo muryango.

Ni muri urwo rwego Plate Forme ya Sosiyete Sivile nyarwanda iri muri aka karere ku mpamvu zo gusobanurira byimbitse abanyarusizi akamaro ko gukorana n’uyu muryango, aho bagaragarijwe inyungu nyinshi ziboneka muri uyu muryango harimo nko kuba umuntu yajya gutura cyangwa gukorera muri bimwe mu bihugu bikorana nawo.

Abaturage bo muri aka karere baboneka mu byiciro bitandukanye bakanguriwe kubyaza umusaruro ufatika amahirwe menshi ashingiye ku iterambere aboneka muri EAC harimo ay’ubucuruzi bukomeye buboneka mu bufatanye bw’ibihugu byawugezemo mbere nka Kenya, Uganda, Tanzaniya.

Abanyarusizi barasabwa kubyaza umusaruro amahirwe ari mu kuba u Rwanda ruri muri EAC.
Abanyarusizi barasabwa kubyaza umusaruro amahirwe ari mu kuba u Rwanda ruri muri EAC.

N’ubwo u Rwanda rumaze imyaka igera kuri 7 rwinjiye muri EAC, hari bamwe mu baturage b’Akarere ka Rusizi bavuga ko batawuzi, abandi bakavuga ko bawuzi ho bike cyane, cyane cyane ko usanga mu mibereho yabo ya buri munsi bakorana cyane na Bukavu, muri RDC kandi ikaba itari muri uyu muryango.

Nyuma yo kuwusobanukirwa neza, bamwe mu baturage barimo Mukakarangwa Francine barasanga bawutezeho byinshi by’ingirakamaro kuko bamenye neza imikorere yawo, ku buryo ngo aramutse ageze mu gihugu runaka bikorana n’uyu muryango ngo atahuzagurika.

Iyi niyo mpamvu bifuza ko abayobozi bakwiye kwegera abaturage barushaho kubasobanurira umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo batazacikanywa n’amahirwe awurimo.

Ngabonziza avuga ko guhahirana na RDC ari amahirwe yiyongera ku kuba u Rwanda ruri muri EAC.
Ngabonziza avuga ko guhahirana na RDC ari amahirwe yiyongera ku kuba u Rwanda ruri muri EAC.

Umukozi wa plateforme ya sosiyete sivile ku rwego rw’igihugu, Ngabonziza Jean Bosco avuga ko kuba abanyarusizi bahahirana na RDC cyane ari amahirwe akomeye yiyongera kuyo bagiye kubona ku bindi bihugu biri muri EAC akaba abasaba kubyaza amahirwe iyo nzira.

U Rwanda rwinjiye muri EAC tariki ya 01/07/2007, mu cyerekezo cy’iterambere ufite harimo kongerera abaturage bawugize imibereho myiza kugira ngo bagire ingufu mu iterambere, kongerera agaciro ibicuruzwa, ubucuruzi n’ishoramari, kugira ingufu ku isoko mpuzamahanga binyuze mu kwishyira hamwe n’ibindi.

Ni muri urwo rwego abanyarusizi nk’akarere gasanzwe kazwiho iterambere rishingiye ku bucuruzi basabwe kuyoboka ibikorwa by’uyu muryango kugira ngo hato batazajya gukanguka abandi bageze kure.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka