Ruhango: Abacuruza umuziki nyarwanda n’abawusoresha ntibavuga rumwe

Hashize iminsi itari mike mu mujyi wa Ruhango mu Karere ka Ruhango humvikana umwuka utari myiza hagati y’abantu bacuruza umuziki w’abanyarwanda n’abashinzwe kuwusoresha bitwa “United Street Promotion”.

Abacuruza uyu muziki bavuga ko bamaze igihe batanga amafaranga yitwa umusoro w’indirimbo nyarwanda ariko batazi impamvu y’aya mafaranga ndetse ntibanamenye aho aya mafaranga ajyanwa, bo bakavuga ko ibyo bakorerwa ari akarengane bagasaba kurenganurwa akavuyo bakoreramo kagacika.

Nshimiyumukiza Samson ucuruza umuziki mu Ruhango, avuga ko agiye kumara umwaka atanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 2 buri cyumweru, mu kwezi agatanga ibihumbi 8, ariko akaba atazi aho aya mafaranga ajya n’abo agirira akamaro kuko atazi neza niba agera kuri banyiri ibi bihangano.

Ati “hashize igihe haza abantu batwereka impapuro zanditseho ngo “United Street Promotion”, batubwira ko aribo bagiranye amasezerano n’abahanzi bose bo mu Rwanda ko bazajya basoresha ibihangano byabo. Batubwiye ko kwinjira muri iri shyirahamwe ryabo, buri mucuruzi “DJ”, azajya yishyura amafaranga ibihumbi 150, kandi akajya yishyura umusoro w’amafaranga ibihumbi 2 buri cyumweru. Ariko ntabwo badusobanuriye neza abo aribo, tubona baza gusa ngo baje gufata amafaranga”.

Nshimiyumukiza avuga ko ibyo babasabye bari babyemeye ariko ngo muri iyi minsi baje kugira ikibazo cyo kubura amafaranga, babasaba ko babihanganira bakazishyura umusoro amafaranga yaraboneste, ariko ngo abayobozi ba United Street Promotion ntibigeze babumva, ahubwo ngo bajya kubona bakabona bazanye polisi iteruye ibikoresho byabo irabijyanye.

Abacuruza umuziki nyarwanda bishyuzwa ibihumbi bibiri buri cyumweru.
Abacuruza umuziki nyarwanda bishyuzwa ibihumbi bibiri buri cyumweru.

Rwemarika Juma nawe n’umucuruzi w’ibihangano nyarwanda uvuga ko we aba bantu batigeze banavugana uburyo bazajya bakorana. Gusa we ngo abona baza ku mwishyuza yabura amafaranga bagaterura ibyuma bye bagatwara kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamagana mu Karere ka Ruhango.

Rwemarika we na bagenzi, bakibaza niba aba bantu bakora mu buryo buzwi, kuko ngo nta cyangombwa na kimwe cyaba icya RDB, RCA, icya karere n’ibindi bigeze babereka, ahubwo bo icyo bakora gusa ngo uwanze kwishyura ibyo asabwa ahita ahamagarizwa polisi igatwara ibye.

Aba bacuruzi basaba ko aba bantu bakwiye kuza bakabegera, bakaberaka imikoranire yabo n’amasezerano bagiranye n’abahanzi bose bo mu Rwanda. Ubundi bagakona neza nta rwikekwe.

Ku murongo wa telefoni igendanwa kuri nomero iba kuri gitansi y’iyi United Street Promotion bishyurizaho aya mafaranga, Umunyamakuru wa Kigali Today yavuganye n’umwe mu bayobozi bayo utashatse kwivuga amazina, avuga ko ibyo bakora bizwi ndetse ko banagiranye amasezerano n’abahanzi.

Yagize ati “twe niba ushaka kumenya byinshi kuri twe, uzaze udusange ku biro byacu aho dukorera I Kigali, twe twagiyeho kugira ngo duce akajagari mu bacuruza umuziki nyarwanda, kugira ngo n’abahanzi bibagirire inyungu. Ntabwo rero niba hari abantu bishyize hamwe bakemera gutanga amafaranga yabo basorera izi ndirimbo, ntituzemera ko hari abandi bazicuruza batazisorera kuko baba babangamye”.

United street ngo yagiyeho igamije guca akajagari mu buuruzi bw'umuziki nyarwanda.
United street ngo yagiyeho igamije guca akajagari mu buuruzi bw’umuziki nyarwanda.

Ese koko abahanzi bose bagiranye amasezerano na United Street Promotion?

Abahanzi nyarwanda baganiriye na Kigali Today, bavuga ko iyi United Street Promotion bayumva gusa ariko nta masezerano bigeze bagirana nayo, ahubwo nabo bakibaza imikorere yabo.

Rafiki, umuhanzi nyarwanda wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye, yabwiye Kigali Today ko United Street Promotion atayizi.

Ati “nta masezerano twagiranye yo gusoresha ibihangano byanjye, keretse niba basoresha ibihangano byabo bagiranye amasezerano gusa niba bahari. Ahubwo natwe muzabatubarize uko bakora mutubwire”.

Hategekimana Amani, n’umuhanzi akaba n’umu DJ ucuruza indirimbo, avuga ko we mu ndirimbo acuruza inyinshi harimo ize. Ariko akibaza uko aza gusoreshwa indirimbo ze acuruza kandi n’abo bantu baza kumusoresha nta masezerano bigeze bagirana.

Ati “amafaranga dutanga sinzi aho ajya, kuko sindabona angarukira kuko mba nabahaye muyo nacuruje mu bihangano byanjye, ikindi indirimbo zanjye ziba kuri interineti, umuntu wese ashatse yagenda akayifata kuko ntawe ntabirengenyiriza mba narazihashyize nyeneye kugirango menyekane. Ubwo rero abantu baza bakuvuga ko bashaka gusoresha ibyanjye kandi ntaragiranye amasezerano nabo, rwose ntibyumvikana”.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief superintendent Hubert Gashagaza avuga ko ubu polisi iri mu iperereza ryo kumenya neza uko iki kibazo giteye. Akavuga ko United Street Promotion yabashyikirije ikirego, ubu bakaba bakurikirana abacuruza umuziki bari hanze nibasanga barengana bazasubizwa ibikoresho byabo byagiye bibikwa kuri polisi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

njye ndumuhanzi uri gutangira ariko ndashaka kujya muri united street promotion mbigenzute?

patrick yanditse ku itariki ya: 7-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka