Rubavu: Nta modoka yemerewe gupakira ibirayi nyuma ya 18h00

Mu rwego rwo kwirinda guha icyuho abamamyi b’ibirayi, nta modoka yemerewe gupakira ibirayi nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuko hari aho byagaragaye ko abamamyi bananiza amakoperative yemerewe kugura umusaruro w’abaturage.

Abamamyi bakora akazi ko guhuza umuhinzi n’imodoka zibagurira umusaruro wabo bavugwaho guhendesha abahinzi b’ibirayi kuko bumvikana igiciro gito kandi imodoka zaguze ibirayi zo baba baziciye menshi bigatuma inyungu yari kubonwa n’umuhinzi aribo bayijyanira.

Taliki 05/12/2014 amahuriro y’abahinzi b’ibirayi mu Rwanda abifashijwemo na Minisitere y’ubuhinzi n’ubworozi hamwe na Minisitere y’ubucuruzi n’uturere 5 tweza ibirayi mu Rwanda bashyizeho amasezerano ko hagomba kubaho koperative zizwi akaba arizo zigura ibirayi n’abahinzi.

Mu rwego rwo guteza imbere umuhinzi w’ibirayi, ayo masezerano ateganya ko igiciro cy’ibirayi ku kilo kitagomba kujya munsi y’amafaranga 110. Umuhinzi w’ibirayi iyo ahawe amafaranga ari munsi y’ijana (100frw) ku kilo aba ahenzwe hashingiye ku mbaraga n’ibyo akoresha kugira ngo ibirayi bishobore kwera.

Nubwo hashyizweho izo ngamba ariko taliki 11/12/2014 abazwi nk’abamamyi b’ibirayi basanzwe bakora akazi ko guhuza umuhinzi n’imodoka zibagurira umusaruro wabo basabye abaturage gukura ibirayi byinshi, amakoperative yemerewe kugura umusaruro ananirwa kubigura kuburyo toni 90 zabuze abaguzi zikamara iminsi ine ku muhanda.

Harerimana Blaise umukozi w’akarere ushinze ubuhinzi mu karere ka Rubavu, avuga ko kugira ngo bakize abahinzi igihombo basabye amakoperative yemerewe kugura ibirayi kugura uwo musaruro uri ku muhanda, basaba abaguzi b’ibirayi ko nta modoka zemerewe gupakira ibirayi nyuma ya saa kumi n’ebyiri kugira ngo hatazivangamo abamamyi.

Iki cyemezo giha bamwe uburenganzira bwo kugura mu gihe byari bisanzwe ko umuntu wese yumvikana n’umuhinzi bakagura.

Ubu ushaka gukura ibirayi mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera agomba kugura n’amakoperative yahawe uburenganzira bwo kugura n’abahinzi, bamwe bakaba babifata nk’itonesha kuri bamwe ryigeze kubaho mu mwaka wa 2007 rishyizweho n’amakopetaive n’abacuruzi ndetse bagashyiraho n’umusoro ku myaka.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Wakoze Kigali2day gusobanurira abaturarwanda impamvu y’iki cyemezo,muwagaragaje ko iyi gahunda yabangamira gukora 24/24h namumara impungenge musobanurira ko nubundi nijoro ntamuhinzi usarura,ikindi kwitwikira ijoro biha icyuho abahenda abahinzi ,gusa iyi gahunda iracyakeza kunozwa kuko byagaragaye ko n’amakopertive abyemerewe hatangiye kugaragaramo ibidasobanutse kuburyo kuva kuri uyu wa17/12/2014 byabaye bigararitswe kugeza igihe gahunda izanozwa neza kd ikigenderewe ni inyungu z’abahinzi n’abagira uruhare mubuhinzi bw’ibirayi muri rusange.
Uko bizakomeza kunozwa abaturage bose bazajya babimenyeshwa kd vuba.

H.Blaise E yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

None se ya gahunda yo gukora cyane kugira ngo twigire tukaba dusabwa gukora 24 h/24 mwebwe murabona atari ngombwa?

Have, have. Niba mufite ingorane zo kubikurikirana mwashyiraho ingamba ariko zitari izo kubuza abantu gukora. Gukora cyane bizana ubukire.

dt yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka