Rubavu: Ikibazo cy’abaturiye ikibuga cy’indege ngo kiri hafi kubonerwa igisubizo

Nyuma y’imyaka umunani abaturiye ikibuga cy’indege cya Rubavu batemerewe kugira icyo bakorera ku butaka bwabo kubera imirimo yo kicyagura iteganwa, ubu barahabwa ikizere ko icyo kibazo kizakemuka vuba.

Nubwo atavuga neza igihe bizabera, Umunyamabanga wa Leta muri Ministere y’ibikorwa remezo, Christian Rwakunda, avuga ko inyigo iberanye n’ikibuga kigezweho giteganywa kubakwa yatinze kurangira ariyo yateje icyo kibazo ariko ngo iri hafi kuboneka.

Imiryango 1500 niyo irebwa n’iki kibazo kuko Minisitere y’ibikorwa remezo ihagarika abaturage baturiye ikibuga kugira ibikorwa bakorera ku butaka batuyeho yateganyaga ko ibikorwa byo gusana ikibuga bizacyenera hegitare 20.

Amwe mu mazu yubatswe ariko agahagarikwa hateganywa gusana ikibuga cy'indege.
Amwe mu mazu yubatswe ariko agahagarikwa hateganywa gusana ikibuga cy’indege.

Aganira n’itangazamakuru mu karere ka Rubavu taliki 15/12/2014, Christian Rwakunda yatangaje ko impamvu y’itinda ryo kwimura abaturiye ikibuga cy’indege cya Rubavu byatewe nuko hataramenya ingano y’ikibuga gicyenewe n’ubutaka buzakoreshwa, ariko ngo inyigo igeze ku musozo igisigaye ni ukuyemeza.

Christian Rwakunda avuga muri iyi nyigo hagaragazwa ikibuga gikenewe uko kizaba giteye n’indege zizahagwa uko zingana kuburyo inyigo imaze kwemezwa, hakamenyekana ubutaka buzacyenerwa, abagomba kwimurwa bazabiswa abatazimurwa nabo bagakomeza ibikorwa byabo.

Taliki ya 19/10/2014 nibwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka yasuye ikibuga cy’indege cya Rubavu kimaze umwaka kidakora kubera ibikorwa byo kucyagura nabyo bitaratangira, agaragarizwa ko abagituriye bamaze imyaka irindwi basabwa kwimuka nyamara bakaba batarahabwa ingurane cyangwa ngo bemererwe kugira icyo bakora.

Christian Rwakunda, Umunyamabanga muri Ministere y'ibikorwa remezo.
Christian Rwakunda, Umunyamabanga muri Ministere y’ibikorwa remezo.

Umunyamabanga wa leta muri Minisitere y’ibikorwa remezo ufite mu nshingano ze ubwikorezi Dr. Alexis Nzahabwanimana mu mwaka wa 2013 yari yasuye iki kibuga cy’indege cya Rubavu avuga ko imirimo yo kugisana iri hafi gutangira kandi abaturage bagiye kubarirwa bakwimurwa, none 2014 irangiye batarabarirwa ngo bahabwe ingurane cyangwa bahabwe uburenganzira bwo gukorera ku butaka bwabo.

Buntu Ezechiel umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu mu kwezi ku Ukwakira 2014 avugana na Kigali today yari yatangaje ko ibikorwa byo kwimura abaturage baturiye ikibuga cy’indege bigenda gahoro hakwiye kongerwa uburyo bwo kubyihutisha hongerwa abakozi babikora cyangwa n’uburyo bikorwamo kugira ngo birangire.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nti wumva se nibamara gukemura ikibazo cy’abaturiye ikibuga cy’indege noneho kuvugurura ikibuga bizatangira

Irakoze yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

c’est grave! abayobozi bamwe bati ibintu biri hafi gutungana abantu bakimurwa, ubwo ni muri 2013. None fin 2014 undi muyobozi ati "inyigo iri hafi kurangira".
Ikibazo: Abo bayobozi bemezaga ko abantu bagiye kwimurwa buva na bwangu babikomoraga ku yihe nyigo?
Ese iyo nyigo ko ari yo izagaragaza ubutaka bukenewe; abamaze igihe babarura abazimurwa bagendeye kuki cyangwa batumwe na nde?

amata yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

c’est grave! abayobozi bamwe bati ibintu biri hafi gutungana abantu bakimurwa, ubwo ni muri 2013. None fin 2014 undi muyobozi ati "inyigo iri hafi kurangira".
Ikibazo: Abo bayobozi bemezaga ko abantu bagiye kwimurwa buva na bwangu babikomoraga ku yihe nyigo?
Ese iyo nyigo ko ari yo izagaragaza ubutaka bukenewe; abamaze igihe babarura abazimurwa bagendeye kuki cyangwa batumwe na nde?

amata yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka