Rusizi: Abayobozi mu nzego z’ibanze burasabwa kudahishira abahungabyanya umutekano

Nyuma yaho mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi hafatiwe imbunda yari imaze iminsi ikoreshwa mu kwambura abaturage ibyabo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze guhangana n’abashaka guhungabanya umuteno w’abaturage n’igihugu muri rusange.

Iyo mbunda yo mu bwoko bwa bwa Kalashnikov yafashwe tariki 16/12/2014 bituma umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar akoresha inama y’umutekano idasanzwe yamuhuje n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi n’abaturage bo mu mirenge ya Gihundwe Nkanka na Nkombo.

Umuyobozi w’akarere yanenze bamwe mu bayobozi b’imidugudu aho akeka ko baba bari baramenye amakuru ku birebana n’iyo mbunda ariko ntibayavuge hakiri kare nubwo nta muntu yishe aha akaba asaba abandi kudahishira abantu nkabo.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi asaba abaturage kuba maso ku mutekano.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi asaba abaturage kuba maso ku mutekano.

Iyo mbunda yakunze kumvikana mu bikorwa by’ubujura cyane cyane aho yagaragaye mu bujura bwo kwiba imitego ya kaningini ihenze cyane kandi ikaba ikoreshwa mu kiyaga cya kivu mu buryo butemewe n’amategeko.

Muri iyo nama abaturage bo mu mirenge ya Nkanka, Gihundwe na Nkombo ikora ku kiyaga cya Kivu barasabwa kurushaho kubungabunga umutekano by’umwihariko abayobozi kuko aribo bagomba kureberera abo bayobora kuko umuyobozi utamenya uko abaturage bameze n’ibibazo bafite aba atuzuza inshingano ze nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar.

Abaturage n'abayobozi mu mirenge ya Nkanka, Gihundwe na Nkombo basabwa kurinda umutekano.
Abaturage n’abayobozi mu mirenge ya Nkanka, Gihundwe na Nkombo basabwa kurinda umutekano.

Bamwe mu bakora umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Kivu bavuga ko ikibazo cy’imitego ya kaningini ariyo ntandaro y’iyo mbunda kuko abayifatanywe bagiye kuyigura kugirango bajye batega abayifite bayibambure bityo nabo bajye kuyigurisha ku bandi kuko ngo ifite amafaranga menshi aho umwe ugura amafaranga ibihumbi 300.

Zimwe mu ngamba zafashwe zo guhangana n’ikibazo cy’ubujura bukorerwa mu kiyaga cya Kivu ni uko amato yose akorera mu kiyaga agomba kuba afite nimero kugirango ubwato bugaragayeho ikosa bufatirwe ibihano kandi umuntu uzafatanywa umutego ya kaningini azamara amezi 6 ubwato bwe budakora kandi nawe agahagarikwa mu burobyi mu gihe kingana n’ayo mezi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka