Rukomo: Abanyeshuri barakangurirwa kwirinda ubusambanyi n’ibiyobyabwenge

Urubyiruko ruri mubiruhuko rwo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi rwakanguriwe n’ikigo nderabuzima cya Gisiza kwirinda ubusambanyi n’ibiyobobyabwenge kuko biri mu byangiza ubuzima bwabo.

Iyakaremye Papias uyobora ikigo nderabuzima cya Gisiza giherereye mu murenge wa Rukomo kuri uyu wa 18/12/2014 avuga ko bamaze igihe kingana n’ukwezi kose bigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi kubuzima bwabo.

Zimwe mu ngaruka bigishije urubyiruko nuko ibiyobyabwenge iyo umuntu ukiri muto abinyoye atabasha kugira icyo yimarira haba mu mibereho ye yaburi munsi ndetse no mu myigire ye.

Ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ngo urubyiruko rwinshi ntiruba rufite amakuru ahagije ku buzima bwabo akaba ari yo mpamvu babigishije uburyo umuntu ashobora kwitwara ageze mu bugimbi no mu bwangavu.

Babashishikarije kumenya gukoresha agakingirizo kugirago birinde inda zitateguwe, no kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera sida nk’uko Iyakaremye akomeza abivuga.
Ikindi babakanguriye ni ukwihutira kugana ku kigo nderabuzima bagahabwa ubufasha igihe bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko iyo serivise ku kigo nderabuzima itangirwa ubuntu.

Iyakaremye Papias, umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Gisiza ari kwigisha urubyiruko ku buzima bw'imyororokere.
Iyakaremye Papias, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisiza ari kwigisha urubyiruko ku buzima bw’imyororokere.

Mukundente Fiona ufite imyaka 17 avuga ko yamenye kubara ukwezi k’umugore akaba atakwemerera uwamukoresha imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’uburumbuke.

Mukundente kandi ngo yamenye ko umwana w’umukobwa utwaye inda ari munsi y’imyaka 18 ashobora gukuramo ingorane zo kurwara indwara yo kujojoba (Fistule) bitewe n’uko imyanya myibarukiro ye iba itari bwakure neza ngo ishobore kwakira gutwita no kubyara.

Uretse kuba umwana w’umukobwa wishoye mu busambanyi yahura n’ingorane zo kudakomeza amashuri n’izo kurera umwana,kwishora mu miboano mpuzabitsina idakingiye habamo ibyago byo kwanduriramo agakoko gatera sida.

Ngo ni byiza kandi ko umwana w’umukobwa akomera ku busugi bwe kuko mu muco nyarwanda usanga bifasha cyane cyane ku bana b’abakobwa kubaka urugo rwiza. Ngo iyo atakoze imibonano mpuzabitsina akiri muto bimufasha no gukomeza gukurana umuco w’ubwitonzi.

Urubyiruko rwahawe inyigisho zo kwirinda ibiyobyabwenge n'ubusambanyi.
Urubyiruko rwahawe inyigisho zo kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusambanyi.

Ku ruhande rw’abasore bageze mu bugimbi ngo basanze kunywa ibiyobyabwenge ari ikintu kibi cyabakururira ingorane nyinshi zirimo no kuba batagira ikintu bimarira nk’uko Ntambara Eric yabishimangiye.

“Rwose hari igihe ugendana n’abantu babi ugasanga bikugizeho ingaruka mbi cyane bakakwigisha kunywa ku gatabi ari nako mujya gushaka inkumi ngo zibahe ku rukundo, twasanze ari bibi rwose”; Ntambara.

Muri izi nyigisho urubyiruko rwapimwe ubwandu bw’agakoko gatera sida aho basanze mu bantu 1500 haranduye batatu gusa.

Ibyo bigatanga ikizere ko urubyiruko ruhagurukiye gufata ingamba zo kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakigiye byagabanya umubare w’abandura virusi itera sida.
Urubyiruko kandi rwapimwe nyuma yo gusanga ubuzima bwabo buhagaze neza ngo ruzakomeza kwirinda ikintu cyose cyaruganisha mu busambanyi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ingeso y’ubusambanyi si nziza kuko ushobora kuyihuriramo n’indwara nyinshi zishobora kugutwara ubuzima kubera indwara wakwanduriramo

kankindi yanditse ku itariki ya: 20-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka