USA: Bahagaritse kwerekana Filimi “The Interview” bikanga ibitero by’iterabwoba

Sony Pictures Entertainment, ikigo gitunganya Filimi gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), cyatangaje ko kitacyerekanye bwa mbere Filimi yitwa “The Interview”; nk’uko byari biteganyijwe, nyuma yo gutinya ibitero by’iterabwoba bishobora kuba iramutse yerekanwe.

Byari biteganyijwe ko iyo filimi izerekanwa bwa mbere muri Amerika kuri Noheli, tariki ya 25/12/2014. Ariko Sony Pictures yahise ibihagarika inatangaza ko nta n’indi gahunda ifite hafi yo gushyira hanze iyo filime, nk’uko ibitangazamakuru mpuzamahanga binyuranye byabitangaje.

Sony Pictures yatangaje ko ihagaritse kwerekana iyo filimi mu rwego rwo kubaha abafatanyabikorwa bayo ndetse n’amakiriya babo bashobora guhura n’ibibazo iyo filimi iramutse yerekanwe.

Filimi “The Interview”, igaragaramo abakinnyi babiri bo muri Amerika: Seth Rogen na James Franco, yerekana uburyo aba bagabo bombi, baba ari abanyamakuru, bajya muri Koreya ya Ruguru kugirana ikiganiro n’umuyobozi w’icyo gihugu, Kim Jong-un. Ariko batarajya muri icyo gihugu, inzego z’ubutasi z’Amerika zibaha andi mabwiriza yo kwica Kim Jong-un.

Iki ni ikirango cya Filimi the interview yabaye iretse kwerekanwa.
Iki ni ikirango cya Filimi the interview yabaye iretse kwerekanwa.

N’ubwo iyo filime yari itarajya ahagaragara, Abanyakoreya ya ruguru bababajwe cyane n’uburyo ikinnyemo, bavuga ko ari ugusebya cyangwa se gutesha agaciro umuyobozi wabo.

Ibyo byatumye mu kwezi kwa 11/2014, ba rushimusi bo kuri murandasi (Hackers), biyise "Guardians of Peace” cyangwa abarinzi b’amahoro, bibasira mudasobwa za Sony Pictures. Abanyamerika bakaba bavuga ko abo barushimusi bafite aho bahuriye na Leta ya Koreya ya Ruguru n’ubwo iyo Leta yabihakanye.

Abo ba rushimusi rero bibye amabanga y’abakozi ba Sony Pictures ndetse baniba izindi filimi nazo zari zitarajya ahagaragara zirimo Annie, Mr. Turner, Still Alice na To Write Love on Her Arms.

Tariki ya 16/12/2014, habura iminsi mike ngo filimi “The Interview” yerekanwe bwa mbere, abo barushimusi batanze ubutumwa bw’iterabwoba buburira abantu bose bashoboraga kujya kureba iyo filimi, mu mazu bari kuyerekaniramo muri Amerika.

Bakaba baravugaga ko iyo Filimi iramutse yerekanwe Amerika yabona ibindi bitero nk’ibyabaye tariki ya 11/09/2001, ubwo ibyihebe bya Al-Qaida byayobyaga indege ebyiri zikagonga imiturirwa ya Word Trade Center mu mujyi wa New York.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka