Rukira: Mvura nkuvure yatumye akira igikomere yatewe muri Jenoside

Mukandayisenga Alphonsine wo mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma avuga ko yakize igikomere yari yaratewe n’umugabo we muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, binyuze muri gahunda yatangijwe n’umuryango ARAMA (Association for Research and Assistance mission for Africa) yitwa mvira-nkuvure (socio-therapy).

Mvura nkuvure ni uburyo bwo kuvura ibikomere (byo ku mutima) binyuze mu biganiro aho abantu bafite ibibazo bahura bagasangira ubuzima ku bibazo bafite, bagahumurizanya bakabivurana babifashijwemo n’impuguke mu buzima bwo mu mutwe.

Mukandayisenga yakize ibikomere anababarira umugabo we kubera mvura nkuvure.
Mukandayisenga yakize ibikomere anababarira umugabo we kubera mvura nkuvure.

Ubu buryo bwa mvura nkuvure bwatangijwe ku mugaragaro mu karere ka Ngoma n’ikigo cyita ku bahuye n’ihohoterwa cyitwa ARAMA kuwa 15/12/2014, mu gihe hari hamaze igihe iyi gahunda yaratangijwe ikora.

Nk’uko byasobanuwe na bamwe mu batangiranye n’iyi gahunda, bemeje ko mvura nkuvure yatumye bakira ibikomere bari bafite, yaba ababitewe na Jenoside yakorewe abatutsi, cyangwa ababitewe n’ingaruka zayo zirimo gufungwa, gufungirwa imiryango cyangwa ababiterwa n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Mukandayisenga Alphonsine, ubwo yatangaga ubuhamya bw’uko Mvura nkuvure yamufashije, yavuze ko yari afite igikomere cy’umugabo we kubera ko muri Jenoside yakorewe abatutsi ubwo musaza we yamuhungiragaho bashaka kumwica ngo umugabo we ntacyo yakoze ngo amuhishe, ndetse nyuma yo kumwica ngo akaba yaramubwiraga amagambo amusesereza.

Amatsinda ya mvura nkuvure ngo uretse kuvurana bakuramo ubucuti budasanzwe.
Amatsinda ya mvura nkuvure ngo uretse kuvurana bakuramo ubucuti budasanzwe.

Ibi byaje byiyongera ku kuba umugabo we yari yaramutesheje ishuri ubwo yamufataga ku ngufu akamugira umugore atabishaka ndetse akaba ngo yaranamuhohoteraga amukubita.

Mukandayisenga yavuze ko binyuze mu itsinda ahuriyemo n’abahoze bafunzwe bakoze Jenoside bakirega bakarekurwa ndetse n’abandi bafite ibikomere biva ku ihohoterwa, basangiye ubuzima bavuga ibibazo byabo nta guhisha, ubundi barahumurizanya baranihanganishanya none ngo yakize ibyo bikomere.

Yagize ati “Njyewe nyuma y’uko umugabo wanjye bamufunguye amaze imyaka 12 muri gereza, naramubabariye kandi turabana ubungubu nta kibazo. Mvura nkuvure niyo yabinshoboje rwose harakabaho ARAMA yazanye iyi gahunda”.

Aba ni bamwe mu bajyanama bafasha muri gahunda ya Mvura nkuvure.
Aba ni bamwe mu bajyanama bafasha muri gahunda ya Mvura nkuvure.

Ubuhamya nk’ubu bwo gukira ibikomere abuhuriyeho na mugenzi we babana mu itsinda rimwe wafunzwe azira kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi. Nyuma yaje gufungurwa asanga umugabo we yarashatse undi mugore bituma asa n’uwandagaye ndetse aza no kwanduriramo virusi itera SIDA nabyo bimutera igikomere, ariko ubu ngo yariyakiriye afite amahoro.

Amatsinda arenga 50 niyo yari yatangiriweho muri iyi gahunda. Kubera umusaruro yatanze byatumye iki gikorwa gitangizwa mu mirenge yose igize Akarere ka Ngoma ku bufatanye bwa ARAMA n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi.

Umuyobozi wa ARAMA, Jules Gahamanyi yemeza ko Mvura nkuvure inyuze muri aya matsinda izafasha benshi ndetse ko yitezweho kugabanya imfu za hato na hato ziri kugaragara ziva mu makibirane mu miryango.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka