Ibisigazwa by’ingano bigiye gukorwamo ibikoresho byo kubakisha

Ibisigazwa by’ingano bita “ibiganagano” bigiye gukorwamo amatafari azakoreshwa mu bwubatsi bw’amagorofa maremare n’amazu aciriritse, ibyo bizajya bigurwa ku mafaranga hafi 30 ku kiro n’uruganda ruzabitunganya.

Uruganda Strawtec Building Solutions ni rwo ruzatunganya amatafari mu bisigazwa by’ingano. Uru ruganda rw’ umushoramari w’Umudage rwatangiye kubakwa mu Mujyi wa Kigali, biteganyijwe ko ruzatangira gukora kuva muri Gicurasi umwaka wa 2015.

Imashini yifashishwa mu gutunganya ibiganagano.
Imashini yifashishwa mu gutunganya ibiganagano.

Uwiragiye Didier ukorera urwo ruganda, avuga ko buri mwaka ruzaba rukeneye toni ibihumbi 10 z’ibiganagano kandi Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yabijeje ko umusaruro wo gutunganya batazawubura, kuko igihembwe kimwe cy’ihinga babona toni ibihumbi 8.

Umuyobozi wihuriro ry’abahinzi b’ingano mu Turere twa Musanze na Gakenke ashimangira ko ibiganagano bitazabura agira ati “ibiganagano ntibizabura, dufite umuhigo wo kuzatanga umusaruro wa toni nibura 500; toni 500 muri season (igihembwe) imwe”.

Ibiganagano bihambirwamo udutwaro kugira ngo bibashe kugezwa ku ruganda.
Ibiganagano bihambirwamo udutwaro kugira ngo bibashe kugezwa ku ruganda.

Kubona isoko ry’ ibiganagano bivuze ko umuhinzi azajya asarura kabiri; amafaranga y’ingano kimwe n’ibisigazwa byazo. Ngo umurima usaruwemo toni imwe y’ingano uvamo n’ibiro 800 by’ibiganagano, ibi bizafasha abahinzi gukirigita ifaranga barusheho kwiteza imbere vuba. Ikiro kimwe kizagurwa amafaranga ari hagati ya 27 na 30 bitewe n’ubwiza bifite.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI), Tony Nsanganira, atangiza iki gikorwa mu Karere ka Musanze, kuwa Gatatu tariki ya 17/12/2014 yavuze ko ari igikorwa cy’ingirakamaro kuba ingano zigiye kongererwa agaciro.

Nsanganira asaba abaturage kongera umusaruro w'ingano.
Nsanganira asaba abaturage kongera umusaruro w’ingano.

Nsanganira akangurira abahinzi kongera ubuso buhinzeho ingano ngo n’ubwo magingo aya igipimo ubuhinzi bw’ingano buhagazeho atari kibi. Yizeza ko Minisiteri ahagarariye izakomeza kugeza ku bahinzi imbuto nziza ibaha umusaruro mwinshi.

Imibare dukesha Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) igaragaraza ko ingano zihingwa ku buso busaga hegitari ibihumbi 55 mu turere 11 tuzihinga.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uru ruganda ruje rukenewe, rugiye gufasha abaturage bityo ibi bisigazwa bibyazwe umusaruro. inganda nkizi ni izo kwishimirwa

deo yanditse ku itariki ya: 18-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka