Nyagatare: Urubyiruko rufite inshingano yo kwimakaza imiyoborere myiza

Urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu n’abayobozi b’ejo rufite uruhare mu kwimakaza no guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza, bityo bakore ubushakashatsi bugamije kongera umusaruro n’imibereho myiza y’umunyarwanda.

Ibi ni ibyemezwa na Bonny Mukombozi, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) ushinzwe ubushakashatsi, ubwo kuwa 17/12/2014 hatangwaga ibiganiro ku miyoborere myiza byabereye muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare.

Ibi biganiro byari bigamije guha urubuga urubyiruko kugira ngo batange ibitekerezo bigamije kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza, ariko nabo barusheho kuyimenya n’uruhare rwabo. Ibi bikorwa bagaragarizwa ubushakashatsi n’ibipimo bitandukanye ku miyoborere.

rukore Urubyiruko ruri mu mashuri rusabwa gukora ubushakashatsi bwongera umusaruro n'imibereho myiza y'umunyarwanda.
rukore Urubyiruko ruri mu mashuri rusabwa gukora ubushakashatsi bwongera umusaruro n’imibereho myiza y’umunyarwanda.

Mukombozi avuga ko impamvu ari uko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu rufite uruhare mu kwimakaza no guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza, bityo rukore ubushakashatsi bugamije kongera umusaruro n’imibereho myiza y’umunyarwanda.

Rumwe muri uru rubyiruko narwo rwemera ko arirwo rufite uruhare mu kwimakaza imiyoborere myiza. Namanya Fred, umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare avuga ko uruhare afite nk’umuntu wiga ari ugukora ubushakashatsi ku kumenya imbogamizi n’ibindi bikenewe kugira ngo umuturage agerweho n’imiyoborere myiza.

Muri ibi biganiro kandi hagaragajwe ko abaturage benshi batazi uburenganzira bwabo bwo guhabwa serivise ariyo mpamvu bigorana no kugira ngo imiyoborere myiza igerweho.

Namanya yemeza ko bazakora ubushakashatsi ku mbogamizi zituma imiyoborere myiza itagerwaho.
Namanya yemeza ko bazakora ubushakashatsi ku mbogamizi zituma imiyoborere myiza itagerwaho.

Hifujwe ko ibiganiro nk’ibi byagera kuri benshi kugira ngo babimenye baharanire uburenganzira bwabo.

Mu bushakashatsi bwakorewe ku baturage ibihumbi 11 mu turere twose, abaturage benshi bagaragaje ko serivise y’amazi n’umuriro itabageraho uko babyifuza.

By’umwihariko Akarere ka Nyagatare n’ubwo kari ku isonga mu musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi abaturage bari hagati ya 50 na 75% nibo bazi neza politiki y’ubuhinzi n’ubworozi. Impamvu y’ubu bushakashatsi ngo ni ukugira ngo hamenyekane ibyo abaturage bifuza bityo bibashe kubageraho.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka