Biteye isoni kuba mu Rwanda rw’uyu munsi abantu barwara amavunja- Guverineri Uwamariya

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwatangije gahunda yitwa “Gira isuku Mwana” iri gukorerwamo ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kugira isuku.

Iyi gahunda yatangirijwe mu Murenge wa Rukara mu Karere Kayonza tariki 17/12/2014, itangijwe mu gihe umukuru w’igihugu Paul Kagame aherutse kunenga abayobozi bayobora abaturage badafite isuku kugeza n’ubwo bamwe barwara imavunja, nk’uko yabivugiye mu Karere ka Kirehe mu ngendo yagiriye mu Burasirazuba mu kwezi gushize.

Icyo gihe yagize ati “Ntabwo nari nzi ko mu Rwanda hakiri abantu barwara amavunja, ugasanga abana b’Abanyarwanda bari mu mashuri barwaye amavunja. Ubwo ni uburangare budashobora kwihanganirwa. Tuzakemura ibyo bibazo dufashe abo bayarwaye dushyireho uburyo bayakira, ariko turaza no guhangana n’abatuma bishoboka ko abantu barwara amavunja”.

Guverineri Uwamaliya avuga ko biteye isoni kuba abantu bakirwara amavunja.
Guverineri Uwamaliya avuga ko biteye isoni kuba abantu bakirwara amavunja.

Yakomeje agira ati “Turaza kurwana n’abayobozi buriya mureba, nibo mvuga. Abayobozi batuma abantu ba bo barwara amavunja ubwo na bo bategereje abagiraneza bazaza kubahandura amavunja? Ntabwo bishoboka, biraza guhagarara ku ngufu”.

Nyuma y’ukwezi kumwe umukuru w’igihugu avuze ko bene abo bayobozi badakwiye kwihanganirwa, mu ntara y’Uburasirazuba hatangijwe gahunda yiswe “Gira isuku Mwana”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette na we yongeye kugaruka kuri iki kibazo cy’amavunja, avuga ko kitakagombye kuba ikibazo cyananira Abanyarwanda mu gihe hari ibindi bibazo bikomeye cyane bahanganye na byo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi bikabonerwa ibisubizo.

Ababyeyi basabwe kugira isuku y'abana babo babarindwa ingaruka ziterwa n'umwanda nk'amavunja.
Ababyeyi basabwe kugira isuku y’abana babo babarindwa ingaruka ziterwa n’umwanda nk’amavunja.

Yabisobanuye agira ati “Biteye isoni kuba mu Rwanda rw’uyu munsi abantu barwara amavunja. Aho byagaragaye ni mu gihugu cyacu ntabwo turi bubihunge. Nyuma ya Jenoside igihugu cyacu cyatangiriye kure cyane, ariko niba cyarashoboye kwiyubaka mu myaka 20 gusa twananirwa ikibazo cy’umwanda tukemera abana bakarwara amavunja? Oya ibyo bintu dukwiye kubyanga”.

Abaturage bo mu Murenge wa Rukara aho iyi gahunda yatangirijwe, n’ubwo bamwe batabivuga ngo berure, na bo bavuga ko ikibazo cy’imvunja kikigaragara muri uwo murenge cyane cyane mu duce tw’icyaro.

Abo twavuganye bavuga ko ubu bukangurambaga bushobora kuzatuma iki kibazo kirangira abaturage nibakurikiza inama bagirwa, kuko ngo bigaragara ko icyo bisaba kugira ngo amavunja acike burundu kitagoranye ku muturage uwo ari we wese.

Uyu mubyeyi yahamagariye bagenzi be kurangwa n'isuku mu ngo zabo kuko ari kimwe mu bibahesha agaciro.
Uyu mubyeyi yahamagariye bagenzi be kurangwa n’isuku mu ngo zabo kuko ari kimwe mu bibahesha agaciro.

Kananga Celestin yagize ati “Hano i Rukara imvunja hari abana bagiye bazirwara da! Iyo ugiye nko mu byaro usanga bazifite bamwe cyane cyane abafite ababyeyi badakunze kubakarabya wenda bigiriye nko kunywa inzagwa, ugasanga abana ba bo imvunja zarabishe”.

Uwitwa Masisita Jean Claude we yagize ati “Kurwara imvunja ntabwo bihari cyane, ariko ntabwo ushobora kugenda mu murenge ngo ubabure n’ubwo atari benshi kandi noneho ubwo twabikanguriwe uwabyumvise uwo ari we wese azabyitaho. Nta kindi bisaba uretse amazi n’isabune umuntu agakaraba bigacika”.

Gutangira iyi gahunda byabanjirijwe n’ibikorwa bitandukanye birimo gukurungira no gusubiriza inzu y’umwe mu baturage bo mu Kagari ka Karubamba mu Murenge wa Rukara yari yaratangiye kwangirika, ndetse hanasigwa amarangi mu byumba by’ishuri ryisumbuye rya Muzizi ryigeze kugaragaramo isuku nke nyuma yo gukorerwa igenzura.

Abaturage kandi banakanguriwe gahunda z’isuku n’isukura berekwa uburyo bashobora gusukura amazi mabi imyanda iyarimo igapfa agasa neza kandi yari ibiziba.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

wabimenya se da! ko buriya amavunj’afite,aho ahurira n’akarengane,ruswa : nubw’atari yose:iyabantakarenga,ntan’amavunja.umuntuwese agomba kubazwa icyayamuteye.

mudogo,samuel yanditse ku itariki ya: 12-11-2015  →  Musubize

Ibihe turimo sibyo gufata umwanya ngo tuvuge kumavunja, hari ibindi twakabaye tuvuga, kko birababaje kubona perezida wa Repubulika afata umwanya akavuga kumavunja, ababyeyi bakore inshingano zabo, byananirana abayobozi b’inzego zibanze bari hafi cyane yabo babyeyi ba Ntibindeba abenshi bibera mu tubari ntibamenye uburere bw’abana babo. Aho u Rwanda rugeze twakabaye twivugira iterambere gusa. Abo bireba mwisubireho.

Nsengiyumva Gerad yanditse ku itariki ya: 18-12-2014  →  Musubize

mu iterambere tugamao turwanye umwandaiktwa amavunja cyo ntacyo dushaka iwacu

migabo yanditse ku itariki ya: 18-12-2014  →  Musubize

Ariko buriya mbere y’uko Umukuru w’igihugu abona umuntu urwaye amavunja, hari umuyobozi nibura umwe wari warigeze abivuga muri raporo yatanze, cyangwa yaratangiye gahunda yo kuyarwanya?Ubona inshuro nyinshi, mu Rwanda, umukuru w’igihugu ariwe buri gihe ubona ikibazo, maze yakivugaho abandi bkabona gutangira kukivugaho ukagirango raporo iva hejuru ijya hasi kandi yakagombye kuva hasi ijya hejuru. Muribuka Perezida abona bwaki mu Karere kamwe k’uburasirazuba? Mugihe abayobozi baho bo bavugaga ko nta kibazo?

dady yanditse ku itariki ya: 18-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka