IPAR igira Leta inama guteza imbere ubukungu bushingiye ku bushakashatsi

Ikigo gikora ubusesenguzi n’ubushakashatsi kuri gahunda za Leta mu Rwanda (IPAR), cyasabye Leta ko iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rigomba kwita ku rwego rw’imari cyane ndetse no gufasha mu bikorwa by’ubushakatsi mu by’ubukungu.

IPAR isaba kongerera ubushobozi abahanga mu by’ubukungu b’abanyarwanda kugira ngo bakore ubushakashatsi bugomba kunganira inzego; aho ngo byagaragaye ko nta rwego rubasha gusobanura uburyo izamuka ry’ubukungu rivuga ko n’imibereho y’abaturage irushaho kuba myiza, cyangwa imbusane y’ibyo.

“Ubusanzwe kubona akazi byakabaye bigabanya ubukene, ariko amafaranga wabonye ushobora kutayakoresha neza, ntugire igikorwa kibyara inyungu uyakoresha”, nk’uko Umuyobozi nshingwabikorwa wa IPAR, Eugenia Kayitesi yabitangaje, mu nama yabereye i Kigali ihuje abashakashatsi mu by’ubukungu, abahagarariye inzego za Leta n’abafatanyabaikorwa mu iterambere ry’igihugu, kuwa 16/12/2014.

Inyigo yakozwe n’abakirimo kwigira kuba abashakashatsi mu by’ubukungu n’imari bafashijwe na IPAR kuva mu mwaka wa 1995 kugeza mu 2012, isaba ko inzego zifata ibyemezo hamwe n’abikorera bagomba gushaka icyakorwa kugira ngo inyungu isabwa n’amabanki igende igabanywa, mu rwego rwo korohereza abasaba inguzanyo kubona igishoro giteza imbere imishinga y’ubukungu.

Abashakashatsi ba IPAR bavuga ko hakenewe gahanda zishingiye ku bushakashatsi.
Abashakashatsi ba IPAR bavuga ko hakenewe gahanda zishingiye ku bushakashatsi.

Abashakashatsi ba IPAR berekana kandi ko abaturage benshi mu Rwanda batitabira gutanga amafaranga mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu, ariko hafi ya bose bemera kwitanga mu bikorwa by’amaboko nk’umuganda; ku buryo ngo Leta ishobora kubyungukiraho cyane iramutse ibishyizemo ingufu.

Bagaragaza ko ahavuye amafaranga kurusha ahandi mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, ari mu musaruro w’imbere mu gihugu no mu musanzu n’amahoro atangwa mu burezi, muri bwisungane mu kwivuza, mu kugura ubutaka, kubaka amazu yo kubamo, kunganira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi; ndetse bakanasaba ko abanyarwanda baba hanze y’igihugu bakwitabira kugura impapuro z’agaciro mu Rwanda.

Ubushakashatsi nk’ubu bukozwe n’abashakashatsi b’abanyarwanda, nibwo IPAR isaba Leta gushyigikira ikanateza imbere ababukora, kugira ngo hatabaho kwibeshya mu ifatwa ry’ibyemezo bitandukanye, nk’uko icyo kigo cyabisabye mu nama yahuje abahanga mu by’ubukungu, barimo abayobozi ba Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR).

“Twakwemeranywa ko hakibura ubushobozi mu gushingira ubukungu bwacu ku bushakashatsi n’ubwo umusaruro urushaho kuzamuka”, nk’uko Guverineri wa BNR, John Rwangombwa wakurikiranye inama za IPAR yabitangaje; yizeza ko Leta izishyigikiye kandi izazigeza ku rwego mpuzamahanga, ariko asaba abikorera, abashyira ibyemezo mu bikorwa n’abashakashatsi ubwabo, kugaragaza uruhare rwabo.

Inama ya IPAR yitabiriwe n'abafata ibyemezo bijyanye n'ubukungu mu Rwanda, barimo abayobozi ba BNR n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare.
Inama ya IPAR yitabiriwe n’abafata ibyemezo bijyanye n’ubukungu mu Rwanda, barimo abayobozi ba BNR n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare.

Umuyobozi wa Banki nkuru y’igihugu yakomeje ashimangira ko kugira ngo ubukungu bw’igihugu bubashe kuzamuka hagomba guhora hashakwa uburyo bushya bwo kubufasha kudasubira inyuma.

Inama yitabiriwe n’abafatanyabikorwa barimo umuyobozi wa Porogaramu mu kigo mpuzamahanga cy’ubutwererane cy’u Bugade (GIZ), Dr. Hermann Van Boemmel, wijeje ko igihugu cye kizakomeza gutanga inkunga yo kubaka ubushobozi bw’abantu ku giti cyabo ndetse n’ubw’inzego zitandukanye, mu rwego rwo guteza imbere ubushakashatsi kuri gahunda za Leta zinyuranye.

Inama yanzuye ko inzego za Leta n’iz’abikorera zigomba kujya zikora ibikorwa bishingiye ku makuru ahamye n’ubushakatsi bwagaragajwe, kandi nazo zikitabira kubukora.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka