Rwamagana: Abayobozi bari mu biruhuko basabwe kubivamo igitaraganya

Abayobozi bose bo mu Karere ka Rwamagana kugeza ku bayobora utugari basabwe gufatanya n’abaturage gukaza umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani izizihizwa guhera mu cyumweru gitaha.

Izi ngamba zafashwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17/12/2014, mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rwamagana yaganiraga ku ngamba z’umwihariko zafatwa kugira ngo umutekano wo mu gihe cy’iminsi mikuru utazahungabana.

Kugira ngo bishoboke, ngo birasaba abayobozi mu buryo budasubirwaho ko bagomba kurara aho bayobora kugira ngo babashe gufatanya n’abaturage baho mu bikorwa birimo n’amarondo, n’abari mu biruhuko bisanzwe by’akazi basabwe kubivamo bakazabisubizwa inkubiri y’iyi minsi mikuru irangiye.

Inama y'umutekano yasabye ko hakazwa ingamba mu gucunga umutekano mu minsi mikuru.
Inama y’umutekano yasabye ko hakazwa ingamba mu gucunga umutekano mu minsi mikuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwimana Néhémie, yavuze muri iki gihe cy’iminsi mikuru hari abantu bishima bagakabya, bityo ngo birakwiriye ko bishima ariko bazirikana no ku mutekano.

Ku bw’ibi ngo abaturage n’abayobozi basabwa gufatanya mu bikorwa byo gucunga umutekano, cyane cyane hakurikiranwa uko amarondo agenda kugira ngo hatabamo icyuho.

Uwimana avuga ko iki cyemezo kizatuma abayobozi babasha kwegera abaturage kuko umuyobozi w’akarere atazenguruka akarere kose wenyine. Iyo ngo ni yo mpamvu abayobozi bo hasi bagomba kuba aho bakorera kugira ngo bamenye ibibazo abaturage bafite kandi nihagira ahagaragara ikibazo, bahite bakimenyekanisha vuba gishakirwe umuti.

Abayobozi bari mu biruhuko basabwe kubivamo igitaraganya.
Abayobozi bari mu biruhuko basabwe kubivamo igitaraganya.

Cyakora nta muyobozi uri mu kiruhuko ugiye kukivanwamo twabashije kubona ngo atubwire icyo abitekerezaho.

Bimwe mu bibazo bikunze guhungabanya umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru ahanini bishingira ku businzi bugera aho buteza urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, ku bandi na ho iryo sindwe rikaba intandaro y’impanuka zo mu muhanda.

Harabura icyumweru kimwe gusa kugira ngo hizihizwe iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani, ikunze kugaragaramo urugwiro rwinshi rwuje gusabana no guhembuka kuri bamwe, ku buryo bituma hari ababyuririraho bagahungabanya umutekano.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

umutekano ntiwagombye kuba uw’umunsi umwe.Niyo mpamvu ayo marondo yagombye gukazwa igihe cyose.umuturage udafite umutekano ntacyo yageraho.Muhere muri iyo minsi mikuru ariko mukomereza aho.

mdhdko yanditse ku itariki ya: 18-12-2014  →  Musubize

Yewe ibi bitekerezo nibyo,kuko umutekano ugizwemo uruhare n’abaturage niwo nkingi yo kwesa imihigo. Abaturage bakomeze bagire uruhare mu mutekano bijyanirane no gushyira mu bikorwa imihigo.

bwoba yanditse ku itariki ya: 18-12-2014  →  Musubize

Yewe ibi bitekerezo nibyo,kuko umutekano ugizwemo uruhare n’abaturage niwo nkingi yo kwesa imihigo. Abaturage bakomeze bagire uruhare mu mutekano bijyanirane no gushyira mu bikorwa imihigo.

bwoba yanditse ku itariki ya: 18-12-2014  →  Musubize

ku bufatanye n’abayobozi bacu twebwe abaturage twirindire umutekano muri iyi minsi mikuru maze tuzatangire umwaka mushya turi bazima, twiyubakira igihugu

nehemie yanditse ku itariki ya: 18-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka